RFL
Kigali

Icyatumye Wizkid areka umupira w'amaguru akayoboka umuziki

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/08/2024 17:18
0


Icyamamare mu muziki nyafurika, Wizkid, yahishuye uburyo yahoze akunda umupira w'amuguru yifuza kuba umukinnyi ukomeye bikarangira ayobotse umuziki.



Ayodeji Ibrahim Balogun umuhanzi wamamaye nka Wizikd ukomoka muri Nigeria, yahishuye ko nubwo yahisemo kwiyegurira gukora umuziki, ariko yawugiyemo afite gahunda y'uko nibiramuka bitamuhiriye azahita abivamo akigira kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko muri we yiyumvagamo ishyaka ryo kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru ndetse yareba agasanga ibisabwa byose birimo n'imyitwarire igomba kuranga umukinnyi mwiza, byose yabaga abyujuje.

Icyakora nubwo yawukundaga cyane, yavuze ko yaje gucika intege kuko yananiwe no kwihanganira imyitozo ya buri gitondo, bituma atangira gushyira imbaraga mu muziki.

Wizkid wahoze ari umwe mu bakinnyi bakomeye b'ikipe y'ikigo k'ishuri yigagaho, avuga ko nubwo atabikomeje, ariko arahamya ko byamugize umuntu ufite umutima ukomeye.

Yagize ati "Iyo ntaza gukora umuziki, nari kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru, nkina umupira neza kandi nigeze gukina mu ikipe y'ishuri nigagaho."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND