RFL
Kigali

Habuze gato! Uko urucantege rw'abantu rwazonze 'Digidigi' agashaka kuva muri Papa Sava-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2024 14:24
0


Umukinnyi wa filime, Regero Norbert wamamaye nka Digidigi, yatangaje ko mu minsi ya mbere akina muri filime y'uruhererekane 'Papa Sava' yahuye n'urucantege rw'abantu bamubwiraga ko adashoboye, ku buryo yafashe igihe cyo kuganiriza umutima we atekereza ko byaba byiza avuye muri iyi filime.



Ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime bigaragaje cyane mu myaka itanu ishize. Ariko kandi benshi bakunze ijwi rye, binanyuze mu ikinamico zitandukanye yagiye akinamo. Anazwi na benshi binanyuze cyane muri filime z'uruhererekane zirimo 'Seburikoko'.

Akunze gukina cyane byinshi mu bice bya filime ahuriramo n'abarimo 'Ndimbati', 'Madederi, 'Mama Sava', 'Niyitegeka Gratien 'Papa Sava' n'abandi. Uretse gukina filime, afite n'ubumenyi mu bijyanye no gusoma ibitabo, kuko yigeze guhabwa ikiraka ashyira mu majwi (Audio) igitabo cya Gael Faye yise 'Petit Pays'.

'Digidigi' yabwiye InyaRwanda ko kwisanga muri filime Papa Sava byaturutse kuri Niyitegeka Gratien wari usanzwe ari inshuti ye bahuriye mu ikinamico, kandi abona ko ariwe wamufunguriye amarembo yo kuba uyu munsi yarabaye ikimenyabose muri Cinema.

Ati "Mu by'ukuri nari gukina filime wenda binyuze mu bundi buryo ariko kwinjira muri iyo filime ya Papa Sava ni nkaho ari byo byafunguye imiryango kuko rwego rwo hejuru [...] Cinema bisa n'aho byatangiye gukura ninjiye muri 'Papa Sava'.

Yahuye n'ibicantege!

'Digidigi' mu bice bya mbere yagaragayemo muri iyi filime yasomye ibitekerezo by'abantu byavugaga ko adashoboye gukina. 

Yavuze ati "Mu mizo ya mbere, ibitekerezo byavugaga ko ntashoboye, mbese ngo uwo mutipe ntabwo abikora neza. Barabyanditse."

Yavuze ko abavugaga biriya birengagiza ko 'bwari ubwa mbere nkinnye mu buryo bumeze kuriya' kandi bwari 'n'ubwa mbere ngaragaye kuri camera''.

Uyu mukinnyi yavuze ko yinjiye muri iriya filime, mu gihe harimo abakomeye nka Ndimbati, Niyitegeka Gratien 'Papa Sava' n'abandi bari bagezweho cyane.   

Digidigi avuga ko icyo gihe yicaye atekereza kuva muri iriya filime, ashingiye ku kuba yari asanzwe afite akazi ahembwerwa ku kwezi, kandi agakina n'ikinamico yatambukaga kuri Radio Rwanda.

Ati "Nashatse kubwira 'Papa Sava' ko ngiye kuvamo ngo sinzaboneka ubutaha ndongera ndigarura."

Yavuze ko uko yasomaga ibitekerezo, ni nako Papa Sava yasomaga ibitekerezo by'abantu bavugaga ko adashoboye, n'abandi bemeranyaga n'ubuhanga bwe.

Akomeza ati "Umuntu wa mbere wanyongereye imbaraga ni uwitwa Louis Udahemuka ufata amashusho, yarambwiye ati wowe wicika intege, shyiramo imbaraga na Ndimbati arambwira ati 'musaza wicika intege, komeza."

'Digidigi' yavuze ko byageze aho atekereza kubwira 'Papa Sava' kujya amwandikira ibintu bike aho 'kugirango nkomeze kurushya abafana'.

Avuga ati "Byanaba byiza akamera nk'aho atanyandikiye. Ibitekerezo by'abantu birababaza rwose, ibaze gukina washyize imbaraga zose, umuntu akaza akavuga ati nta kintu wakoze." 

Uyu mugabo asobanura ko gushikama agakomeza gukina muri 'Papa Sava' byaturutse ku bushake n'ubushobozi yiyumvagamo, no kuba yari ashyigikiwe na bagenzi be.

Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka ‘Digidigi’ yatangaje ko yagerageje kuva muri filime ‘Papa Sava’ kubera urucantege rw’abantu
‘Digidigi’ yavuze ko Niyitegeka Gratien [Papa Sava] ariwe wamubereye urufatiro rwo kuba ashikamye muri iki gihe muri Cinema
‘Digidigi’ yavuze ko abarimo Ndimbati na Louis Udahemuka bamuteye imbaraga arushaho gukarishya ubumenyi muri Papa Sava

Digidigi muri ‘Episode’ ya 873 muri filime ‘Papa Sava’


Digidigi muri ‘Episode’ ya 874 muri filime 'Papa Sava'

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DIGIDIGI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND