RFL
Kigali

P.Diddy yongeye kwisanga mu mazi abira

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/09/2024 14:16
0


Umuraperi w'icyamamare P.Diddy, umaze iminsi mu birego bitandukanye byose bihurira ku gufata ku ngufu abakobwa 8, ubu yongeye kujyanwa mu nkiko n'undi mugore umushinja ko yamuhohoteye mu myaka yashize.



Uyu ni uwitwa Dawn Richard wahoze abarizwa muri Label ya P.Didyy yitwa Bad Boys Records , yavuze ko yamutesheje agaciro, akamutera ubwoba akanamusambanya ndetse yashimangiye ko ari umuhamya w’uko yamubonye akubita bikabije uwahoze ari umukunzi we Cassie.

TMZ yatangaje ko yabonye impapuro zashyikirijwe urukiko aho Dawn Richard yavuze ko yari umwe mu batoranyijwe gukorana na Diddy mu kiganiro cyacaga kuri televiziyo cyo mu 2004 cy’uyu muraperi cyiswe “Making The Band”, cyacaga kuri MTV. Ni ikiganiro yifashishagamo abahanzi bakorana muri Bad Boy Records.

P.Diddy ashinjwa n’uyu mugore kuba muri icyo gihe yaragiye amusezeranya kumufasha mu muziki mu gihe yaba yemeye ibyo amusabye byose. Dawn Richard yagaragaje ko uyu mugabo yamufatiranye kubera ubwamamare n’imbaraga yari afite mu ruganda rw’umuziki akamukoresha ibyo yishakiye.

Yagaragaje kandi ko ubwo babaga bari mu ifatwa ry’amashusho, Diddy yavugaga ko abagore bakorana ‘babyibushye’, ‘ari babi’, ndetse ‘bakaba indaya’. Ngo uyu mugabo yamusuzuguraga kuko yari akiri muto, ikindi akaba yari yishimiye gukorana n’icyamamare.

Richard yagaragaje ko mu 2005 yabonye Kim Porter wahoze ari umukunzi wa P.Diddy ari kurira ubwo yavaga muri studio ndetse afite ibikomere mu maso. Ngo icyo gihe akimara kubona uyu mugore witabye Imana yishwe n’agahinda, yabonye ubuzima bwe buri mu kaga kuko ari bwo yemeye ko uyu mugabo ashobora guhohotera abagore ntacyo yitayeho.

Mu mwaka wakurikiyeho ngo ni bwo Diddy yamenyanye bwa mbere na Cassie. Richard avuga ko yiboneye Diddy afite ibiyobyabwenge byinshi mu 2009, akubita Cassie ku rukuta, amuniga, amukurura ku ngazi zo mu rugo rwe i Los Angeles ndetse hari n’igihe yamukubise ipanu ishyushye.

Yavuze ko we na mugenzi we bakoranaga witwa Kalenna Harper, bagiriye impuhwe Cassie bakamugira inama yo kureka Diddy, abimenye abuka inabi.

Yavuze ko mu magambo ye, Diddy yababwiye ati “Mwa ndaya mwe ntimwinjire mu by’urukundo rwanjye. Mwibwira Cassie icyo akeneye kuba yakora. Mukorere amafaranga muceceke. Ndangiza abahanzi. Muzaburirwa irengero… mwa ndaya mwe mushaka gupfa.”

Richard akomeza avuga ko Diddy yamuhohoteye akagera aho amutegeka kwitoza kuririmba amasaha 48 ataruhuka, ibintu byamugizeho ingaruka zirimo gutakaza ibilo n’ibindi.

Yavuze ko P.Diddy yamusabye kumusanga iwe mu nzu yari afite muri Miami aho yamusanze yambaye ikariso gusa. Ubwo yamusabaga kwambara imyambaro, undi yamubereye ibamba aravuga ngo ari mu nzu ye.

Ngo umubano w’uyu mugore na Diddy wabaye mubi cyane guhera mu 2009 kugera mu 2011, avuga ko hari n’igihe uyu mugabo yamusanze mu cyumba yambariragamo ubwo yari yambaye ubusa akamukorakora ku mabere no ku kibuno. Ngo hari n’igihe yamukingiranye mu modoka undi aratabaza biba iby’ubusa kugeza ubwo Se aje kumutabara avuye ikantarange nyuma yo kumuhamagara kuri telefone.

Icyo gihe, Se w’uyu mugore yashatse kwitabaza inkiko ariko Diddy abatera ubwoba mu magambo agira ati “Tekereza ku mukobwa wawe, tekereza ku rugendo rwe mu muziki.”

Umunyamategeko wa Diddy witwa Erica Wolff yavuze ko ibi birego ari ibinyoma, uyu mugore yashatse kuvugwa kuko yitegura gushyira hanze album nshya.

Mu minsi ishize na bwo umwe mu bashinja P.Diddy yashyikirije polisi raporo igaragaza ibikorwa birambuye yakorewe n’uyu mugabo ubwo yamuhohoteraga mu ntangiro za 2000 mu birori yateguraga by’abambaye umweru. Uyu mugore witwa Adriana English yandikiye polisi inyandiko ivuga mu buryo burambuye uko yahohotewe.

Polisi ya Miami Beach ni yo yahawe iyi nyandiko ariko ivuga ko itarimo ibihamya bihagije byatuma ikurikirana P.Diddy.

Guhera mu mwaka ushize ni bwo abagore batandukanye batangiye gushinja P.Diddy ibyo kubafata ku ngufu no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ni ibirego byakajije umurego biturutse ku cyabanje gutangwa n’umuririmbyi Casandra Elizabeth Ventura Cassie, wabanye bya hafi igihe kinini n’uyu muraperi, ariko nyuma baza gutangaza ko bahisemo kubikemura mu bwumvikane.

Nyuma haje abandi bagore n’abagabo bashinje uyu mugabo kubahohotera mu buryo butandukanye bwiganjemo ubwerekeye imibonano mpuzabitsina. Mu minsi yashize hagiye hanze amashusho ya Diddy akubitira Cassie muri hoteli, nyuma aza kumvikana yisegura. Kugeza ubu ibirego umunani biheruka kugezwa mu nkiko birega P.Diddy ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa.

Umuhanzikazi Dawn Richard wahoze muri label ya P.Diddy, yamujyanye mu nkiko amushinja ko yamuhohoteye

Ifoto ya Dawn Richard na P.Diddy bafashe mu myaka yashize ubwo bari bagikorana








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND