Tariki 25 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri na karindwi mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’umunani uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1536: Umushakashatsi
Sebastián de Belalcázar, yavumbuye Umujyi wa Santiago de Cali, nyamara yari
agambiriye gushaka uwa El Dorado byavugwaga ko wuzuye zahabu.
1837: Abahanga
William Cooke na Charles Wheatstone bashoboye gukoresha itumanaho rya telegraph
hagati y’uduce twa Euston na Camden i London.
1959: Umwami
Mutara III Rudahigwa yaratanze, atangira i Bujumbura mu Burundi.
1961: Mu
ijambo rye Perezida wa Amerika, John F Kennedy yavuze ko kugaba igitero kuri
Berlin ari ugushotora umuryango wa OTAN.
1968: Agace
ka Wyoming kabaye ubutaka bwa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.
1978: Louise
Brown yabaye umuntu wa mbere wavutse hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intanga
ngabo n’intanga ngore muri laboratwari, hanze y’umubiri w’umuntu.
1994:
Israel na Jordania byasinye amasezerano ya Washington, aho bagombaga guhagarika
intambara hagati y’ibihugu byombi yatangiye kuva mu 1948.
1995:
Igicupa cya gaz cyaturikiye kuri sitasiyo ya gari ya moshi i Paris mu
Bufaransa, umunani barapfa na 80 barakomereka.
1996:
Pierre Buyoya yafashe ubutegetsi mu Burundi, ahiritse Sylvestre Ntibantunganya.
2000:
Indege Air France yo mu bwoko bwa Concorde yakoze impanuka mu Mujyi wa Paris
ihitana abantu 109 yari itwaye n’abandi bane bari hanze yayo.
2007: Pratibha
Patil yarahiriye kuba Perezida wa mbere w’umugore mu Buhinde.
2007: Igihano
cy’urupfu mu Rwanda cyakuweho.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki:
1848: Arthur
Balfour wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wa 50, kuva mu 1902 kugeza mu
1905.
1953: Robert
Zoelick wabaye Perezida wa Banki y’Isi.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
2006:
Carl Brashear, Umunyamerika wa mbere w’umwirabura wabaye umwarimu mu ngabo
zirwanira mu mazi za Amerika.
2009:
Yasmin Ahmad wari umuyobozi ndetse n’umwanditsi wa filime, ukomoka muri
Malaysia.
2010: Redford White, wahoze ari umunyarwenya ukomeye muri Philippines.
2019: Beji Caid Essebsi wabaye Perezida wa mbere wa Tunisia watowe mu bwisanzure.
TANGA IGITECYEREZO