RFL
Kigali

Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/07/2024 8:27
0


Tariki 23 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri n'itanu mu minsi igize umwaka, bisobanuye ko hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1881: Hashinzwe ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino ngororangingo rizwi cyane nka Fédération Internationale de Gymnastique (FIG). Iri ni ryo shyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino rimaze igihe kirekire rishinzwe mu mateka y’isi.

Fédération Internationale de Gymnastique, yashingiwe mu gihugu cy’u Bubiligi, mu Mujyi wa Liège, muri iki gihe iri shyirahamwe rifite icyicaro mu gihugu cy’u Busuwisi, mu Mujyi wa Lausane. Kugera mu mwaka w’1921 ryari rigizwe n’ibihugu bitatu aribyo u Bubiligi, u Bufaransa n’u Buholandi.

1983: Hatangiye intambara ya gisivile mu gihugu cya Sri Lanka, mu buryo bw’umwihariko iyi ntambara yahuzaga ingabo za Guverinoma n’inyeshyamba zo mu mutwe Liberation Tigers zari zicumbitse i Tamil Eelam, mu Buhinde. Iyi ntambara yatumye abarenga ibihumbi magana ane bava mu byabo.

1984: Vanessa Lynn Williams yabaye Nyampinga wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ufite inkomoko ku mugabane w’Afurika, nyamara nyuma y’iminsi micye yaje kuryamburwa.

Kwamburwa ikamba k’uyu Nyampinga, byaturutse ku mafoto yagaragajwe yambaye ukuri, yasohotse mu kinyamakuru Penthouse, uyu ni we Nyampinga wa mbere wambuwe ikamba mu mateka y’iki gihugu.

1992: I Vatican, komisiyo iyobowe na Joseph Ratzinger, yatangaje ko bikwiye ko hakumirwa uburenganzira bw’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, ndetse no kubana kw’abantu batashyingiranywe mu buryo bwemewe.

Joseph Ratzinger, muri ibi bihe yabaye umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika, izina ry’ubushumba ni Papa Benedict XVI, yimitswe tariki 7 Gicurasi 2005, uretse ko yari yatowe tariki 19 Mata 2005.

1992: Abkhazia yatangaje ubwigenge bwayo, yigobotora Georgia.

2005: Mu gihugu cya Misiri habereye igitero cy’ubwiyahuzi, haturitse ibisasu bitatu bya bombe bihitana abantu mirongo inani n’umunani.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1892: Haile Selassie, umwami w’Abami wa Ethiopia, yavutse yitwa Tafari Makonnem, yabaye igihangange cyane, kuva yaba negus mu 1930. Mu w’1936 yagiye mu ishyirahamwe ry’ibihugu SDN yaje kuvamo Loni mu 1945; avuga adaciye ku ruhande ko adashimishijwe n’uburyo Abataliyani bamwicira abaturage.

Haile Selassie azwi cyane nk’intwari y’umugabane w’Afurika, yaciye ubucakara mu gihugu cye.

1984: Brandon Roy, umukinnyi wa basketball, ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1793: Roger Sherman, umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje ubwigenge Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

2007: Mohammed Zahir Shah, wabaye umwami wa Afganistan.

2012: Sally Ride, umugore wa mbere w’umunyamerika watembereye mu kirere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND