RFL
Kigali

Rema ugiye kuririmba mu bukwe mu Buhinde yishyuwe asaga Miliyari 3 Frw

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/07/2024 15:29
0


Nyuma y'abarimo Rihanna na Justin Bieber bamaze kuririmba mu bukwe bw'umwana w'umuherwe mu Buhinde witwa Mukesh Ambani, ubu hatahiwe Rema wishyuwe asaga Miliyari 3 Frw ngo azaririmbe indirimbo ye 'Calm Down' muri ubu bukwe.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Rema yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cy'u Buhinde, aho agomba kuririmba mu bukwe bw'umwana w'umuherwe witwa Mukesh Ambani.

Rema akaba yishyuwe miliyoni $3 , ni ukuvuga asaga miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo azaririmbe indirimbo ye 'Calm dawn' ikomeje guca ibintu hirya no ku Isi.

Kuva tariki 12 Nyakanga 2024, nibwo ubu bukwe bwa Anant Ambani n'umukunzi we Radhika Merchant buzatangira, kugeza tariki 14 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko n'umuhanzikazi Adele agomba kuririmbamo.

Rema agiyeyo nyuma y'uko umuhanzikazi Rihanna na Justin Bieber nabo baherutse kuhataramira mu birori bibanziriza ubukwe. 

Rema yishyuwe asaga Miliyari 3 Frw  mu kuririmba mu bukwe bw'umwana w'umuherwe mu Buhinde

Ni ubukwe bwitezwemo ibyamamare birimo umunyamidelikazi Kim Kardashian, abayobozi bakomeye mu Bwongereza n'abandi. Byumwihariko n'abaherwe nka Bill Gates na Jeff Bezos bazabutaha.

Aka kayabo k'amafaranga yahawe Rema gatangajwe, nyuma y'uko mu ntangirizo za Nyakanga byari byatangajwe ko Mukesh Ambani yari  mu biganiro n'umuhanzikazi Beyonce ngo azaze kuririmba mu bukwe bwe nyamara ngo ntibyabasha gucamo bitewe n'uko yamucaga amafaranga menshi agera kuri Miliyoni 15 z'Amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND