RFL
Kigali

Agahinda ni kose kuri Jowest nyuma yo gutandukana n’umujyanama agatwara ibihangano bye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2024 16:38
0


Umuhanzi Giribambe Josue wamenyekanye mu muziki nka 'Jowest', yatangaje ko yaguye mu gihombo gikomeye nyuma y’uko Young Jelly wari umujyanama we batandukanye akamutwara umuyoboro we wa Youtube yanyuzagaho ibihangano bye.



Ibihangano wakunze nka ‘Saye’, ‘Pizza’, ‘Agahapinesi’ n’ibindi muri iki gihe bigaragara mu mazina ya Youtube yitwa ‘Easam’- Ni we muhanzi mushya uri gukorana na Young Jelly nyuma y’uko atandukanye na Jowest bari bamaze imyaka hafi itatu bakorana.

Aba bombi batandukanye mu mezi abiri ishize. Ushingiye ku masezerano bari bafitanye, igihe cyo kurangira cyari kitaragera.

Jowest yabwiye InyaRwanda ko Young Jelly yafashe icyemezo cy’uko batandukana nyuma y’iminsi yari ishize amusabye ko ibiri mu masezerano byavugururwa.

Ati “Amasezerano twari twagiranye ntabwo akomeye. Kuko yasinywe ari hanze y’igihugu nanjye ndi hano mu Rwanda kandi ntekereza ko amasezerano agira agaciro ari ayo Noteri ashyiraho umukono, ari nayo mpamvu nagiye mbigarukaho cyane.

Arakomeza ati “Ntabwo twatandukanye kubera ko amasezerano arangiye, ahubwo nari natangiye kubona impinduka, we yari yatangiye kwica amasezerano ahubwo mu byerekeranye no gukora indirimbo ndetse no mu bindi bisanzwe, nari namusabye ko twavugurura amasezerano;

Ahubwo tukagira amasezerano ahamye, akagira inshingano nyinshi ku muhanzi. Kuko ntabwo gukora umuziki birangirira ku gufata amajwi n’amashusho, uretse ko we yari afite na gahunda yo gukora umuziki n’ubwo byanze.”

Yavuze ko nyuma yo gusaba ibi, Young Jelly yahinduye ijambo banga (Password) bahuriragaho bituma shene ya Youtube yari mu mazina ye n’ibirango bye bihinduka.

Jowest yavuze ko yatunguwe ndetse yaguwe mu gihombo gikomeye n’ubwo atabasha kubara neza amafaranga yashowemo. Ati “Shene yanjye nari nsanzwe nshyiraho indirimbo nyuma y’uko ntandukanye na ‘Management’ byarangiye ‘Management’ itwaye shene yanjye.”

“Nanjye rero kubona indirimbo nshya ya Easam iri kuri iriya shene no mu mazina ye nabibonye kuriya, ariko ntacyo nzi kubijyanye n’imikoranire yabo.”

Inyota yo kugira ‘Management’ yatumye adatekereza kabiri

Jowest yabwiye InyaRwanda ko mu myaka itatu ishize ari bwo yahuye na Young Jelly wifuzaga kuba umujyanama we. Ariko basanze afite Youtube ye ikurikirwa n’abantu barenga 1000, ndetse na ‘Management’ byari uko, kuko yakurikirwa n’abantu barenga 1000.

Icyo gihe bagiranaga ibiganiro Jowest afite indirimbo yarangiye, mu gihe cyo kuyisohora bamusabye ko bayishyira kuri shene yabo ariko ‘ntibari barigeze bambwira ko iyo shene itazigera iba iyanjye’.

Ati “Barambwiye bati reka dushyire kuri iyi shene n’iyo iri hejuru n’ubundi shene izakomeza kuba iyawe. Naravuze nti ntakibazo, kuko urumva nari mfite inyota ya ‘Management’ (yo kugira umujyanama). Bibaho ku bahanzi bagitangira umuziki akenshi.”

Yungamo ati “Twashyizeho imyirondora yanjye, amafoto yanjye, mbese shene tuyigira iyanjye, hanyuma nyuma turakora cyane shene igera ubwo igira aba-subscribers ibihumbi 50, ntandukana na ‘Management’ yero, tukimara gutandukana nagiye kubona mbona ‘Channel’ isubijwe mu mazina ye. Nahise mbona ko ‘Channel’ ayitwaye kuko ntabwo nari mfite ‘Password’. Ngize icyo mbimubazaho yambwiye ko ‘channel’ atari iyanjye ari iye.”

Jowest yavuze ko mu gihe yamaze akorana n’umujyanama we atakoroherwa no kumenya neza amafaranga yashowe mu bihangano bye, ariko kandi nk’indirimbo ye ya mbere niwe wayitangiyeho amafaranga mbere y’uko ijya ku muyoboro wa Youtube.

Yavuze ko hari indirimbo bagiye bakorana zikishyurwa n’umujyanama we ntagire ikintu amenya, ariko kandi hari izindi yagiragamo uruhare mu gushaka abazikora.

 

Umuhanzi Jowest yatangaje ko yaguye mu gihombo gikomeye nyuma y’uko umujyanama we atwaye shene ye ya Youtube 

Jowest yavuze ko nyuma yo gutandukana n’umujyanama we yafunguye indi shene ya Youtube

Jowest yabwiye abahanzi bagitangira umuziki kwitondera abo bahura mbere y’uko binjira mu muziki 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOU AND I’ IRI KURI SHENE YA YOUTUBE NSHYA YA JOWEST

KANDA HANO UREBE IBIHANGANO BYA JOWEST BIRI KURI SHENEYA YOUNG JELLY WAHOZE ARI UMUJYANAMA WE

 ">

YOUNG JELLY WABAYE UMUJYANAMA WA JOWEST AKOMEJE URUGENDO RW’UMUZIKI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND