RFL
Kigali

Ibikubiye mu mikoranire ya Bwiza na MTN mu gihe cy’umwaka umwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2024 16:24
1


Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye nka Bwiza, yatangaje ko mu gihe cy'umwaka umwe azamara ari 'Brand Ambassador' wa MTN, azifashisha ibikorwa bye by'umuziki n'ahandi afite ijambo mu kumenyekanisha ibikorwa bya sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda.



Ni ubwa mbere uyu mukobwa akoranye na MTN Rwanda mu bijyanye no kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa by'iyi sosiyete. Yiyongereye ku bandi barimo Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava bagira uruhare mu kwerekana serivisi MTN itanga mu gihe cy'imyaka 25 ishize ikorera mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize, ni bwo byatangajwe ko Bwiza yagizwe 'Brand Ambassador' wa MTN. Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ari intambwe ikomeye yateye mu buzima bwe nk’umuhanzi kuba yabashije gukorana n'iyi sosiyete ikomeye mu Rwanda.

Ati "Ndishimye! Igihari ni uko ngomba gukorana nabo neza kandi tugakora ibintu byiza, kandi nkishima."

Yavuze ko yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ibihagano bye n'ibindi azagaragaza ibikorwa bya MTN. Ati "Ndi umuhanzi, mfite abantu mvuga bakumva, naririmba, nahanga ibihangano bishya, ni ibintu byinshi nakoramo hariya kandi nzanakora."

Bwiza ni imfura mu muryango w’abana bane, mu bakobwa babiri n’abahungu babiri. Abana na Nyina na Se mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yavukiye i Gitarama, ni mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, umuryango we uza kwimukira i Kigali, nyuma bajya gutura i Nyamata.

Yigeze kubwira InyaRwanda ko mu muryango we nta wundi muntu wakoze umuziki mu buryo bw’umwuga, ahubwo acyeka ko impano ayikomora kuri Nyirakuru na Se baririmba muri korali zo mu rusengero. Ati “Bakunda umuziki hamwe na Mama.” 

Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda abakoresha umuyoboro wa MTN bageze kuri 64.6% by’Abanyarwanda bose. Kandi MTN ivuga ko abakoresha serivisi ya Mobile Money bazamutse ku kigero cya 17.2%.

Muri Werurwe 2023, MTN yavuze ko yungutse Miliyari 227 Frw, binyuze mu gucuruza Serivisi n'imigabane. Inyungu yayo mu 2022 yarazamutse igera kuri Miliyari 221.7 Frw, avuye kuri Miliyari 184.9 Frw yungutse mu 2021.

Mu 2022, abafatabuguzi ba MTN biyongereyeho 381.000 bagera kuri miliyoni 6.8 muri rusange. Muri aba bashya, abagera kuri 308.000 bakoresha umuyoboro wa Interineti.

MTN ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, kandi umuntu 1 muri 3 akoresha umuyoboro wa MTN.

MTN irayoboye ku isoko ry’itumanaho ngendanwa mu Rwanda no muri Afrika. Guhera mu mwaka wa 1998, yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y’umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk’umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

MTN igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n’udushya nk’iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z’imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.


Bwiza yatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe azamara akorana na MTN azifashisha imbuga nkoranyambaga ze mu kugaragaza ibikorwa by’iri sosiyete


Bwiza yavuze ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari wa MTN


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI BWIZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro patience 1 month ago
    MTN itekereje neza gukorana na bwiza





Inyarwanda BACKGROUND