Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko tariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga 2024, ari iminsi y’ibiruhuko mu korohereza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Mu
rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwitabira amatoya ya Perezida wa Repubulika
n'ay'Abadepite, Minisitiri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yatangaje ikiruhuko ku
matariki abiri azatorwaho imbere mu gihugu.
Ni itangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, rimenyesha abakozi n'abakoresha bo mu nzego za Leta n'izabikorera ko kuwa Mbere ya 15 Nyakanga ndetse no ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga ari iminsi y'amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.
Iri tangazo riragira riti: "Iyo minsi yombi izaba ari iminsi y'ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mboneragihugu."
NEC
igaragaza ko site z’amatora ari 2591 zirimo 2433 hano imbere mu gihugu n’izindi
158 zizifashihwa n’abanyarwanda bari mu mahanga.
Tariki
14 Nyakanga 2024, hazatora Abanyarwanda baba mu mahanga binyuze kuri za
Ambasade z’ibihugu baherereyemo, tariki 15 Nyakanga, habe amatora ku
Banyarwanda bari imbere mu Gihugu mu gihe tariki 16 Nyakanga 2024, hazatorwa
Abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye.
Ibyiciro
byihariye birimo Abadepite babiri b’urubyiruko, Umudepite umwe uhagarariye
abantu bafite ubumuga ndetse n’Abadepite 24 bahagarariye imyanya 30% yahariwe Abagore
mu Nteko Ishinga Amategeko.
Imibare
ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, igaragaza ko abantu bazatora ari
9.071.157 barimo ab’igitsina gabo barenga miliyoni 4, 2 mu gihe abagore barenga
53% by’abazatora bose; bivuze ko ari 4.845.417.
Iyi
mibare ya NEC yatangajwe ku mugoroba wo ku wa 29 Kamena 2024 igaragaza ko
muri abo bantu bazatora harimo urubyiruko rungana na 3.767.187 rugize 42%
by’abazitabira amatora.
Mu
bazatora kandi harimo abarenga miliyoni 2 bagiye gutora bwa mbere. Ni ukuvuga
ko mu matora aheruka kuba mu 2018, bari bafite imyaka 12 y’amavuko kuzamura.
MIFOTRA yatanze ikiruhuko ku minsi izakorerwaho amatora mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO