RFL
Kigali

Meya Bruno Rangira yasezeranyije ibihe byiza abazitabira Kirehe Race

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/10/2024 21:42
0


Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe,Bruno Rangira yatangaje ko abazitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Kirehe Race bazakirwa neza ndetse bakazagira ibihe byiza.



Mu mpera z'iki Cyumweru nibwo mu Karere ka Kirehe hazabera Isiganwa ry’Amagare ryiswe "Kirehe Race" ritegurwa n'aka karere ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Iri siganwa rizaba riba ku nshuro ya Kabiri, rizakinwa iminsi ibiri nk'ibisanzwe aho umunsi wa mbere uzakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ukwakira naho uwa kabiri ukinwe tariki ya 20 Ukwakira 2024.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umuyobozi w'akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yavuze ko uyu aba ari umwanya wo kugira ngo bashyigikire siporo cyane cyane iyo mu magare ikunzwe n'Abanyarwanda.

Ati" Uyu aba ari umwanya wo kugira ngo dushyigikire siporo cyane cyane iyo mu magare ikunzwe n’Abanyarwanda benshi ndetse n’abaturage bacu benshi bafite ubushobozi bwo kuyijyamo."

Yavuze ko bashaka ko hejuru y'uko abaturage bishima ariko uyu ugomba no kuba umwanya mwiza wo kwiyerekana ku bashaka gukina umukino w'amagare nk'ababigize umwuga 

Ati" Ubundi bajya bavuga ko mu Burasirazuba hari abantu benshi bashobora gutwara amagare, iwacu ntabwo birafata cyane ariko muri iri rushanwa icyo tuba dushaka ni uko abaturage hejuru yo kwishimana ariko n'urubyiruko rukangurirwa kwinjira muri uyu mukino.

Ni nacyo kiriya cyiciro cy’abatarabigize umwuga gifasha kugira ngo dushakemo impano dore ko haba harimo n’amakipe atandukanye n’abandi bakurikirana umukino w’amagare baba bahari kugira ngo barebe n'abashobora kwinjira muri uyu mukino".

Yavuze ko kandi uyu aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa Nyaburanga biri mu Karere ka Kirehe.

Ati" ikindi nacyo ni umwanya tuba tugaragaza ibikorwa Nyaburanga by’akarere kacu noneho no kwinjiza amafaranga ku bacuruzi kubera abashyitsi no guteza imbere abikorera mu karere kacu".

Bruno Rangira yavuze ko ikintu kiri mu isaganwa ry'uyu mwaka gikora itandukaniro n'umwaka ushize ari ukubera ko kuri ubu hazanitabira impunzi bacumbikiye ndetse n'imihanda izakoreshwa.

Ati" Ikintu gitandukanye n’ubushize mbere na mbere ni uko harimo impunzi nk’abantu ducumbikiye,tugira hano inkambi nini ya Mahama. Ikindi turimo turakorana na FERWACY kugira ngo hakoreshwe imihanda itandukanye yo mu karere".

Yanahaye ikaze abizatabira Kirehe Race, abizeza ibyishimo ati"Duhaye ikaze abashyitsi bazaba baje,haba abari mu makipe aje kwitabira ariko n’abaturage bacu n’abandi baturutse ahandi bazaza kureba uyu mukino w’amagare.Tubahaye ikaze, icyo twabasezeranya ni uko bazagira ibihe byiza iwacu kandi tuzabereka uko twakira bashyitsi neza".

Isiganwa rya Kirehe Race rizitabirwa n’abakinnyi bari mu byiciro bitatu birimo abasore n’inkumi batarengeje imyaka 19, abari mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru, bazahagurukira ahantu hatandukanye.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere mu 2022, ryegukanywe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ mu Bagabo mu gihe mu Bagore ryegukanywe na Nzayisenga Valentine.

Mu 2023, ryegukanywe na Munyaneza Didier ‘Mbappé’ mu Bagabo naho mu Bagore ritwarwa na Ingabire Diane.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe yijeje ibyishimo abazitabira Kirehe Race 

Munyaneza Didier ‘Mbappé’  niwe wegukanye isiganwa rya Kirehe Race riheruka mu bagabo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND