Tito Mboweni wahoze ari Minisitiri w’Imari muri Afurika y'Epfo akaba na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yitabye Imana ku myaka 65 azize uburwayi budakanganye bwamufashe agahita ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Johannesburg.
Izina Tito Mboweni si
rishya mu matwi y’Abanyarwanda benshi kuko uyu wahoze ari Minisitiri w’Imari
muri Afurika y’Epfo yamamaye cyane kubera uko yakunze gukoresha urubuga rwa
Twitter ashima iterambere ry’u Rwanda na Perezida warwo, Paul Kagame.
Inkuru y'inshamugongo y'urupfu rwa Tito Titus Mboweni wabaye Minisitiri w'Imari wa Afurika y'Epfo kuva mu 2018-2021,yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, nyuma yo gufatwa n'uburwayi budakanganye,
Mboweni wari
ari inzobere mu bukungu, yakunze gushima iterambere ry’u Rwanda ndetse rimwe na
rimwe akarutangaho urugero nk’igihugu Afurika y’Epfo akomokamo ikwiriye
kwigiraho.
Mu Kuboza 2018, Mboweni
yanejejwe n’isuku yasanze i Kigali, agereranyije n’umwanda wo mu Mujyi wa
Johannesburg. Yerekanye ifoto yafatiye i Johannesburg igaragaza utuzu
tw’amabati n’amahema yacitse dukikijwe n’imyanda, ibyo yavuze ko biteye isoni.
Ku wa 5 Nyakanga 2019,
ubwo uyu mugabo yari mu ndege ya RwandAir yerekeza i Kigali yasangije ibihumbi
by’abamukurikira kuri Twitter urugendo rwe rwose.
Mboweni wabaye mu bagize
itsinda ry’intiti icyenda zafashije Perezida Kagame gukora amavugurura ya
Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yakiriwe na Perezida Kagame
muri Village Urugwiro ku wa 8 Ukuboza 2019, bagirana ibiganiro byihariye.
Yagizwe Minisitiri
w’Imari wa Afurika y’Epfo asimbuye Nhlanhla Nene weguye, mu kwezi k’Ukwakira
mu 2018.
Ubwo Perezida Cyril Ramaphosa
yatangazaga ko Mboweni ari we ugomba kuba Minisitiri w’Imari mushya, yabwiye
itangazamakuru ati: “Nyuma y’ukwegura kwa Nene, nafashe umwanzuro wo kugira
Tito Mboweni Minisitiri w’Imari guhera aka kanya.
Nk’umuntu wahoze ari
Guverineri wa Banki Nkuru na mbere yaho akaba yarabaye Minisitiri w’umurimo,
Mboweni arazana muri uyu mwanya ubunararibonye bwinshi mu bijyanye n’imari,
politiki y’ubukungu n’imiyoborere.”
Mboweni yabaye Minisitiri w’Umurimo ku butegetsi bwa Nelson Mandela.
Tito Mboweni wakunze gushima iterambere ry'u Rwanda yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO