Abarimo DJ Brianne bakoreye impanuka y'imodoka mu Karere ka Nyamagabe baturuka i Rusizi berekeza i Kigali, gusa amakuru ahari ni uko ntawahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke bikabije.
Mu masaha yo ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, ni bwo hamenyekanye amakuru y'uko
DJ Brianne n’abo bari kumwe mu modoka baturuka i Rusizi berekeza i Kigali
bakoreye impanuka mu Karere ka Nyamagabe, icyakora Imana ikinga akaboko ntihagira
uhasiga ubuzima cyangwa ngo akomereke bikabije.
Dj Brianne yari ari kumwe na Keza umufasha kuvuza ingoma iyo ari gucuranga. Ni impanuka yabaye mu ma masaha ya Saa munani n'igice z'umugoroba kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, yabereye mu karere ka Nyamagabe ubwo bari mu nzira bava i Cyangugu baza i Kigali.
Imodoka Dj Brianne na
Keza bari barimo yangiritse ariko bo nta kibazo gikomeye bagize.
Amakuru InyaRwanda ifite
avuga ko Keza yagize ikibazo mu ivi mu gihe Dj Brianne we yagize ikibazo
cy'umuvududuko ukabije (Pressure), bakaba bajyanwe kwa muganga i Muhanga ngo
bakurikinabwe n'abaganga.
Impanuka yabereye mu
Karere ka Nyamagabe aho DJ Brianne yari arimo kuva i Rusizi nyuma yo gucuranga
mu mpera z’icyumweru gishize mu bitaramo yahuriyemo na DJ Sonia.
DJ Brianne yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko
Ni impanuka yabereye mu Karere ka Nyamagabe
TANGA IGITECYEREZO