RFL
Kigali

Ibigwi bye bizakomeza kubaho - Perezida Kagame avuga ku rupfu rwa Tito Mboweni

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/10/2024 16:32
0


Perezida Kagame yihanganishije umuryango n’inshuti za Tito Mboweni, wahoze ari Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo na Guverineri wa Banki Nkuru muri iki gihugu, witabye Imana.



Tito Mboweni wahoze ari Minisitiri w’imari muri Afurika y’Epfo akaba na Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu, yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024 afite imyaka 65, agwa mu bitaro bya Johannesburg azize uburwayi 'bworoheje.'

Perezida Kagame yavuze ko Mboweni yaharaniye ukwihuza kwa Afurika, anashima umusanzu we mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu butumwa yashyize kuri X, Perezida Kagame yagize ati: “Ndihanganisha umuryango n’inshuti za Tito Mboweni, Perezida Cyril Ramaphosa, Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo. Tito Mboweni yari ijwi rikomeye rya Afurika ndetse yaharaniye ukwihuza k’umugabane.

Inama ze zari ntagereranywa mu gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse mu myaka ya vuba yashyize imbaraga ze mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura nk’Umuyobozi w’ikigega cy’uyu muryango cy’amahoro. Ibigwi bye bizakomeza kubaho no mu bisekuruza bizaza.”

Izina Tito Mboweni si rishya mu matwi y’Abanyarwanda benshi kuko uyu wahoze ari Minisitiri w’imari muri Afurika y’Epfo yamamaye cyane kubera uko yakunze gukoresha urubuga rwa X ashima iterambere ry’u Rwanda na Perezida warwo, Paul Kagame.

Tito Titus Mboweni wari ari inzobere mu bukungu, yakunze gushima iterambere ry’u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero nk’igihugu Afurika y’Epfo akomokamo ikwiriye kwigiraho.

Mboweni wabaye mu bagize itsinda ry’intiti icyenda zafashije Perezida Kagame gukora amavugurura ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ku wa 8 Ukuboza 2019, bagirana ibiganiro byihariye.

Yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo, asimbuye Nhlanhla Nene weguye, mu kwezi k’Ukwakira mu 2018.

Ku butegetsi bwa Nelson Mandela, uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Abakozi kuva mu 1994-1999.

Kuva mu 1999 yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yamazeho Imyaka 10. Kuva mu 2018 kugeza mu 2021 yagizwe Minisitiri w’Imari ku butegetsi bwa Cyril Ramaphosa.


Umukuru w'Igihugu yihanganishije umuryango wa Tito Mboweni witabye Imana 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND