Shema Qusay Diaby [QD] na Lambert Mugwaneza [Social Mula] baritegura gushyira hanze indirimbo bise ‘Message’ bikaba ari inyuma y'uko batangiye kuganira umwe ari umufana wa mugenzi we.
Muri Mutarama 2024 ni bwo QD yashyize hanze indirimbo
yise ‘Teta’ bitewe n’uburyo ikozemo byatumye ikurura benshi yaba
abato n’abakuze.
Uyu musore yamaze guteguza indirimbo nshya yitwa ‘Message’
yakoranye na Social Mula mu kiganiro na InyaRwanda
yagize ati”Namwandikiye kuri Instagram mubwira ko mufana.”
Nyuma y'uko abikoze yatunguwe no kumva Social Mula na we
amubwira ko akunda ibihangano bye bakoze baganira muri uwo mujyo.
QD yaje gutera intambwe amusaba ko bakora byari mbere ho
gato ko Social Mula agaruka mu Rwanda, ngo ntabwo byagoranye kuko bari basanzwe
baziranye.
Ubwo baje gupanga batangira gukora ku ndirimbo ubwo
Social Mula yarageze i Kigali, ikaba izajya hanze mu mpera za Nyakanga.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganijwe na Muriroo na
To The Hit mu gihe amashusho yakozwe na AKY.
TANGA IGITECYEREZO