RFL
Kigali

Winner Bet yafunguye amashami abiri mu mujyi rwagati n'i Nyamirambo - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/10/2024 18:19
0


Kompanyi ya Winner Bet Rwanda imaze kuba ubukombe mu gucuruza imikino y'amahirwe, yaguye ibikorwa byayo mu Mujyi wa Kigali aho yafunguye amashami abiri mu mujyi rwagati ndetse n'i Nyamirambo ndetse inadabagiza abakunzi b'imikino y'amahirwe.



Kuwa Gatanu no ku wa Gatandatu tariki 4 na 5 Ukwakira 2024, Kompanyi ya Betting ya Winner Bet Rwanda yari ihugiye mu gufungura amashami i Nyamirambo no mu mujyi rwagati. Ni gahunda yatangiriye mu ishami ryafunguwe mu mujyi hafi y'isoko rya Nyarugenge kuwa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.

Ni igikorwa cyari kirimo Umuyobozi wa Winner Bet mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi wa Winner Bet mu Rwanda ndetse na Ambasaderi wa Winner Bet Rocky Kirabiranya usanzwe umenyerewe mu gusobanura Filime mu Rwanda.

Umuyobozi wa Winner Bet yakanguriye abari aho gutega bakoresheje Winner Bet cyane ko ariyo Kompanyi ya Betting yazanye ibikubo utasanga ahandi mu Rwanda.

Yagaragaje ko muri Winner Bet hagaragaramo indi mikino nka Casino, gukina ku kadege, gukina ku ifarasi, Free 2Play n'indi mikino igera kuri 800 ituma uwateze na Winner Bet asezera ku bukene.

Ni igikorwa cyanyuze abari basanzwe ari abakiriya ba Winner Bet bari bafite amapari yariwe, kuko bahawe amahirwe yo kongera gukina batsindira ibihembo bitandukanye. Umunyamahirwe wa mbere Gatana yakaraze ikiziga aba atomboye telephone igezweho ya Smartphone.

Umunyamahirwe wa kabiri Ndayambaje Vincent nawe wari warakinnye muri Winner Bet agatsindwa, yatomboye umwambaro w'ikipe yihebeye ya Manchester United. Umunyamahirwe wa gatatu Emmanuel nawe yatomboye umwambaro wa Chelsea.

Umunyamahirwe wa kane Nshimiyimana Jean Damascene yegukanye Televiziyo igezweho ya Smart TV ari na ko Rukara Fidel yegukanye Radiyo y'umwakaka.

Ibyabereye mu mujyi ntabwo bitandukanye n'ibyabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, usibye ko aba Nyamirambo batangiye bizihiwe n'umukino Liverpool yatsinzemo Crystal Palace igitego 1-0.

Abakunzi ba Winner Bet bose bakiriye ubutumwa buryoshye aho babwiwe ko iyo ukoze ipari muri Winner Bet igizwe n'amakipe 10, icyo gihe iyo byishwe n'ikipe imwe Winner Bet igusubiza ayo wateze ikubye inshuro 10.

Bivuze ko niba umunyamahirwe wa Winner Bet ateze ibihumbi 10 Frw ipari ikicwa n'ikipe imwe, wa umunyamahirwe ahabwa ibihumbi 10 Frw ukubye inshuro 10, ubwo ni ibihumbi 100 Frw. Yaba i Nyamirambo no mu mujyi, abari bararitabiriye izi gahunda ntabwo bishwe n'inzara kuko Winner Bet yari yabateguriye amafunguro anyuze imitima.

Iki gikorwa cyasorejwe i Nyamirambo aho umuyobozi wa Winner Bet mu Rwanda yibukije abakiriya bayo ko uko bazajya batega cyane bazajya babona amahirwe yo gutsindira ibihembo nka Smartphone zigezweho, Televiziyo za Smart TV, itike y'umupira w'amaguru muri Stade Amahoro, Igare, Radio n'ibandi.

Umuyobozi wa Winner Bet mu Rwanda kandi yakanguriye abakiriya ba Winner Bet ko gutega bidasaba kujya ku ishami rya Winner Bet, ahubwo bikorerwa no kuri Telefone igendanwa.


Winner Bet yafunguye amashami abiri mu mujyi wa Kigali


Ishami ryo mu mujyi wa Kigali riri hafi y'isoko rya Nyarugenge


Ishami rya Winner Bet i Nyamirambo ryafunguwe kuri 40


Winner Bet yahaye amahirwe abakiriya bayo bateze bakaribwa, batsindira ibikoresho bitandukanye


Ambasaderi wa Winner Bet mu Rwanda Rocky Kirabiranya nawe yitabiriye iki gikorwa


Abanya-Kigali bacengewe n'ibyiza byo gutega muri Winner Bet


Abantu batandukanye batsindiye imyambaro y'amakipe bihebeye


Winner Bet yazanye agashya kuko umukiriya wayo uzajya atega ku makipe 10 ipari ikicwa n'ikipe imwe, azajya asubizwa ayo yateze yikubye inshuro 10


Winner Bet Rwanda yadabagije abakunzi b'imikino y'amahirwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND