Kigali

Galed Choir yashyize hanze indirimbo ya mbere y'amashusho "Nyumva" nyuma y'imyaka 27 - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:5/10/2024 15:01
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024 saa tatu za mu gitondo ni bwo Korale Galedi ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentekote ADEPR, muri Paruwasi Kicukiro Itorero rya Nyakabanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise "Nyumva".



"Nyumva" niyo Video yabo ya Mbere bakoze mu gihe kinini bari bamaze bakora indirimbo z’amajwi zirimo iyo bise "Hembura Umurimo wawe" bashyize hanze mu ntangiriro za 2024 ikaba irimo ubutumwa bureba abantu bose muri rusange, ariko by'umwihariko ikibutsa abamenye Imana ngo bareke gukora nabi bakore ibyiza.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Perezida wa Korali Galedi Bwana Rutagungira Ernest yadutangarije ko banejwejwe byimazeyo no kugeza ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana aya mashusho y’iyi ndirimbo kandi ko ari intambwe nziza bashimira Imana, anongeraho ko iyi ari imwe mu ndirimbo bizera ko izagira byinshi ihindura kubazayumva.

Abajijwe ku birebana n’umwihariko w’iyi ndirimbo yakomeje agira ati “Muri rusange Ubutumwa Korali Galedi Dutangaza bukubiye mu nkingi eshatu; Kwizera Yesu no kumukurikira, Kubana n’abantu amahoro no Kugira uruhare mu iterambere rusange".

Umuyobozi w'iyi korali imaze imyaka 27 ibonye izuba, yuvuze ko iyi ndirimbo yabo ifite ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko "Imana ibakunda kandi ko bagomba kugendera mu nzira zayo kandi ko kugendana n’Imana bitanga imigisha irimo kurindwa no kurwanirirwa intambara zabo zitandukamye, bikaba biri muri ya nkingi ya mbere yo kwizera Yesu".

Korali galedi yari iherutse gushyira hanze indirimbo y’amajwi bise "Hembura umurimo" [Kand HANO uyumve], "Uri Imana" [Kanda HANO uyumve] n’izindi zitandukanye. Mu gusoza iki kiganiro, Bwana Rutagungira yashimiye abaririmbyi b’iyi korari hamwe n’inshuti zabo muri rusange uburyo bashyigikira umurimo w’Imana bakora.

Yanaboneraho umwanya wo gusaba abakunzi b’iyi korari gukomeza kubashyigikira, kandi bakabafasha no kumva n’izindi ndirimbo no kuzihererekanya bakazigeza ku bandi. Indirimbo za Galed Choir wazisanga ku mbuga nkoranyambaga zikunzwe nka Spotify, TikTok, Snapchat, Youtube, Instagram n’izindi.

Korali Galeedi yatangiye umurimo w’Imana mu 1997 yitwa iya Nyakabanda. Icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi batanu basengera muri shitingi; izina yakuweho ihabwa irya Ebenezer. Nyuma y’imyaka isaga itatu yahinduye izina yitwa Korali Galeedi, bisobanura igishyinga gihamya (Itangiriro 31 :46-48).

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ineza", "Uri Imana", "Iyaba Uwiteka ari mu ruhande rwacu". Aba baririmbyi bakunze kugira umwihariko wo kuvuga ubutumwa hanze ya Kigali, mu bice by’ibyaro hirya no hino mu Rwanda, ndetse baje kubihererwa igihembo cya Sifa Rewards na Isange Corporation yashimiraga ababaye indashyikirwa mu Iyobokamana.

Korali Galedi yakoze mu nganzo isaba abantu bose kugendera mu nzira z'Imana

KANDI HANO UREBE INDIRIMBO "NYUMVA" YA KORALI GALEDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND