RFL
Kigali

Liverpool yakuye Crystal Palace mu nzira ikomeza kuba ku mwanya w'icyubahiro

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/10/2024 15:46
0


Ikipe ya Liverpool yatsinze Crystal Palace igitego 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 7 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza ikomeza kuba ku mwanya wa mbere.



Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa Saba n'iminota 30. Watangiye ikipe ya Liverpool iri hejuru mu bijyanye no guhererekanya umupira no kurema uburyo imbere y'izamu. Ku munota wa 9 gusa iyi kipe yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Diogo Jota ku mupira mwiza yahawe na Cody Gakpo.

Ku munota wa 17 Crystal Palace itari yorehewe, umukinnyi wayo Daniel Munoz yagize ikibazo cy'imvune asimburwa na Jonathan Clyne. Liverpool yakomeje gusatira binashoboka ko yabona igitego cya 2 nk'aho Trent Alexander Arnold yarekuye ishoti riremereye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, gusa Dean Henderson arishyira muri koroneri.

Diogo Jota watsinze igitego cya mbere yarase igitego ku munota wa 35 ku mupira mwiza yahawe na Rayan Gravenberch asabwa gukozaho amano ngo unyeganyeze inshundura birangira byanze.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira Crystal Palace nayo yasatiriye ishaka uko yakwishyura nk'aho Ismail Sarr yabonye umupira asigaranye n'umunyezamu gusa birangira Allison Backer atabaye. 

Igice cya kabiri cyatangiye Liverpool ikora impinduka mu kibuga havamo Alexis Mac Allister hajyamo Dominic Szoboszlai. Yakomeje gukina isatira ishaka igitego cya 2 gusa abakinnyi bayo barimo Mohamed Salah na Diogo Jota ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga imbere y'izamu.

Mu minota 70 habayeho guhangana kw'amakipe yombi aho wabonaga Crystal Palace yatinyutse Liverpool irimo irasatira cyane ndetse biza no gusiga Allison Backer agize ikibazo cy'imvune asimburwa na Vitezlav Jaros.

Ku munota wa 84 Crystal Palace yarase igitego cyabazwe ku mupira mwiza Jean Philippe Mateta yahaye Eberechi Eze asigaranye n'umunyezamu arekura ishoti birangira arikuyemo.

Umukino warangiye Liverpool itsinze Crystal Palace igitego 1-0 ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 18 naho Crystal Palace yo ijya ku mwanya wa 18 n'amanota 3.



Diogo Jota yishimira igitego yatsinze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND