RFL
Kigali

Umuryango wa Tupac wahagurukiye P.Diddy ugeramiwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/10/2024 9:29
0


Umuraperi w’icyamamare P.Diddy ufunze unaherutse gushinjwa n’abantu 120, ubu noneho umuryango wa Tupac Shakur wamaze kumuhagurukira ngo urebe niba atariwe wagize uruhare mu rupfu rwe nk’uko byagiye bivugwa kenshi.



Mu 1995 ubwo umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur yaraswaga amasasu 5 ntapfe, yaje gutangaza ko agatsiko ka P.Diddy na Biggie ko aribo bishyuye umuntu ngo amurase ndetse yanabivuze mu ndirimbo ‘Hit ‘Em Up’ aho yavuze ko aba bombi bagerageje kumwica. Mu 1996 ubwo Tupac yapfaga arashwe n’ubundi byavuzwe ko P.Diddy abyihishe inyuma.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu P.Diddy yakunze gutungwa agatoki mu rupfu rwa Tupac, kugeza n'aho abaraperi bagenzi be babimushinja barimo 50 Cent na Eminem bombi bavuga ko amakuru bizeye ari uko P.Diddy yishyuye abica Tupac ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rap. Ubu rero umuryango we wahagurukiye P.Diddy utangiza iperereza.

Umumyamategeko ukomeye mu mujyi wa New York, Alex Spiro, yemeje ko yahawe akazi n’umuryango w’umuraperi nyakwigendera Tupac Shakur kugira ngo akore iperereza ku isano ishobora kuba iri hagati y’iyicwa rye n’umuraperi P. Diddy

Shakur yarashwe mu 1996 ubwo yari atwaye imodoka kandi ikirego cy’ubwicanyi bwe cyasaga n’icyari cyarasinziriye kugeza ubwo Duane “Keffe D” Davis atawe muri yombi akekwaho icyo cyaha mu 2023.

Nubwo Davis ari we muntu wenyine washinjwaga ubwo bwicanyi, ariko ku ikubitiro yashyize mu majwi P.Diddy amushinja kugira uruhare mu gucura uwo mugambi mubisha.

Umupolisi watanze ubuhamya imbere y’abacamanza bakuru baburanishaga Davis yavuze ko Marion “Suge” Knight Jr. na we wakomerekeye mu iraswa ryahitanye Tupac, na we yabwiye abantu ko P.Diddy  yagize uruhare mu rupfu rwa Tupac.

Bibaye ari ukuri, P. Diddy yaba akomeje kujya mu mazi abira kuko ubu ari muri gereza ashinjwa ibyaha birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gucuruza abakobwa kongera no gukoresha ibikangisho kubantu batandukanye.

Umuryango wa Tupac watangiye iperereza kuri P.Diddy ryo kureba niba yaragize uruhare mu rupfu rw’umuhungu wabo

Kuva kera P.Diddy yagiye ashyirwa mu majwi ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Tupac 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND