RFL
Kigali

Numvaga nkeneye kumuhereza ikintu ntigeze muha: Rusine ku mpamvu yahaye umugore we imodoka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/10/2024 10:43
0


Muri ibi birori byabaye mu ijoro rya tariki 03 Ukwakira 2024, nibwo umunyarwenya Rusine Patrick yatunguye umugore we Iryn Uwase amuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai ubwo bombi bari mu gitaramo cya Kigali Comedy Club.



Uyu munyarwenya yatunguye abitabiriye Kigali Comedy Club n’umugore we, apfukama hasi asa nk’ugiye gutera ivi ariko ahita amusaba niba azemera kujya amutwara we n’umwana babyaranye.

Abantu bamwe ntibasobanukiwe neza icyo Rusine yashakaga kuvuga cyane ko bari babifashe nk’urwenya ariko we yahise asaba umugore we kumuherekeza hanze amwereka impano y’imodoka ya Hyundai yamuteguriye.

Mu kiganiro kigaruka ku by’iyi mpano yahaye umugore we, Rusine yasobanuye ko igitekerezo atagikuye kure cyane ariko yumvaga ashaka kumuha ikintu atigeze amuha mu buzima kuko nawe yamutunguye akamuha impano ikomeye y’umwana w’umuhungu.

Yakomeje agira ati: “Naramupfukamiye, namanitse akaboko ku bwe, yarambyariye, n’ibindi byinshi harimo n’ibyo abantu batamenye.”

Iryn n’ibyishimo byinshi, yashimangiye urwo akunda umugabo we mu butumwa bugira buti: “Umugabo wanjye ndamukunda cyane, mbese ni byose byanjye. Ndagukunda cyane mukunzi. Njyewe namuhaye impano y’umwana, na we nyine yarebye mu mpano nari nkeneye arayimpa.”

Iryn yavuze ko hari abantu benshi bavugaga ko hari ikintu runaka akurikiye kuri Rusine, ashimangira ko nta kindi keretse urukundo gusa. Ati: “Kubera ko udakunda umuntu ntushobora kumuha umwana.”

Abajijwe niba kuganzwa n’amarangamutima akarira mu ruhame biba ari kimwe mu bice bigize urwenya rwe cyangwa biba ari ibya nyabwo, Rusine yavuze ko nubwo byombi bishoboka ariko ku ruhande rwe inshuro zose byagiye bimubaho atigeze abitegura.

Ati: “Njyewe iyo nishimye n’iyo mbabaye ndarira.”

Umugore we Iryn, yashimangiye ko adatewe ipfunwe na rito ryo gukunda umugabo w’umunyarwenya, avuga ko amushyigikiye kuko kuri we akazi kose ari akazi.

Yagize ati: “Ntabwo kuba Patrick akora urwenya rumeze gutya bintera ipfunwe kuko ni akazi, kandi njyewe mu buzima nubaha akazi ako ari ko kose […] Rero ntabwo ibyo mbyitayeho, kandi ndamushyigikira cyane iyo ari gukora ibyo ngibyo mwita ko aribyo biteye ipfunwe.”

Rusine n’umugore we Iyrn Uwase Nizra bamaze igihe babyaranye umwana w’umuhungu kuri ubu afite amezi icyenda.

Aba bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga. Muri Kanama 2024, Rusine yari yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata.


Ubwo Rusine yatunnguraga umugore we mu gitaramo akamuha impano y'imodoka

Byari ibyishimo bisendereye kuri aba bombi 

 Iryn byaramurenze ararira


Yavuze ko nta pfunwe atewe no gukundana n'umunyarwenya


Rusine yasobanuye ko yahaye imodoka umugore we kuko nawe yamuhaye impano y'umwana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND