RFL
Kigali

Album ya Beyoncé yasubiye kuri Billboard nyuma y’amezi 4

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/07/2024 14:54
0


Album y’umuhanzikazi Beyoncé yise ‘Cowboy Carter’ yari yarazimye yongeye gusubira kuri Billboard nyuma y’amezi 4 isohotse.



Umuhanzikazi w'umunyamerika Beyoncé Giselle Knowles-Carter ukunze kwitwa Beyoncé mu muziki, yongeye kugaruka mu itangazamakuru ry'Isi nyuma y'uko Album ye 'Cowboy Carter' yongeye kubura umutwe mu gihe yari imaze iminsi yaribagiranye.

Magingo aya, iyi album yaje ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa album 200 zakunzwe cyane kuri Billboard, mu gihe yari imaze igihe itanavugwa mu itangazamakuru, yewe itanagaragara ku rutonde rw'album zikunzwe.

Iyi ni album yagiye hanze ku wa 29 Werurwe 2024, ikaba ni imwe muzakunzwe za ‘County Music’ ikijya hanze, aho yayikoranyeho n'abandi bahanzi bakomeye ku Isi barimo Miley Cyrus, Post Malone na rurangiranwa muri county music Dolly Parton.

Icyakora iyi album, ntiyabashije kuvugwa cyane ngo inamenyekane nk'izindi yakoze zirimo 'Renaissance' yasohotse mu 2022, aho yayikoreye ibitaramo byazengurukaga Isi bikanitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Album ya Beyoncé ‘Cowboy Carter’ iri ku mwanya wa 10 muri album 200 zikunzwe ku Isi

Ikinyamakuru Page Six cyo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, cyatangaje ko impamvu itamenyekanye cyane byatewe nuko Beyoncé yanze kuyimenyekanisha kugira ngo adahura n'itangazamakuru rikamubaza kuri P Diddy utorohewe muri iyi minsi, dore ko asanzwe ari inshuti yabo.

Ni mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko byatewe n'uko yagiye hanze bigahurirana n'amakimbirane ya Kendrick Lamar na Drake yahise yigarurira itangazamakuru hirya no hino ku isi.

Byatunguranye kuba iyi album ya Beyoncé yongeye gukundwa yari imaze amezi 4 idavugwaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND