RFL
Kigali

Umuhoza Pascaline uvugwa mu rukundo na Chriss Eazy ari mu byishimo nyuma yo kubatizwa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/07/2024 14:36
0


Umuhoza Emma Pascaline uri mu bakobwa bahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 ubu uri kwiga muri Poland yafashe umwanzuro wo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza abatizwa mu mazi menshi.



Emma Pascaline uri mu myaka 21 yamaze kubatizwa mu mazi menshi, umwanzuro avuga ko ari wo wa mbere mwiza afashe mu buzima bwe.

Ati”Nogejwe n’ubuntu bw’Imana. Igihe cy’umunezero.”

Emma Pascaline yamamaye mu marushanwa y’ubwiza atandukanye cyane muri Miss Rwanda 2022.

Ni umwe mu bakobwa b’inkingi za mwamba za Kigali Protocal, ikompanyi itanga serivise za protocol.

Mu bihe bitandukanye yagiye yiyambazwa mu bikorwa byo kwamamaza kompanyi zitandukanye yaba mu Rwanda n'aho yiga.

Muri iy’iminsi akomeza kuvugwa mu nkuru z’urukundo n’umuhanzi Chriss Eazy basanzwe ari inshuti magara nk'uko  bombi babyivugira.

 Umuhoza Emma Pascaline yuzuye umunezero nyuma y'uko afashe umwanzuro akabatizwa Haciyeho igihe kitari gito avugwa mu rukundo na Chriss Eazy basanzwe ari inshuti magara 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND