RFL
Kigali

Lisa Teta Cyuzuzo yanze kurekura! Abakobwa 10 ba mbere mu majwi muri Miss Black Festival

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/07/2024 12:11
0


Umukobwa witwa Teta Cyuzuzo ufite Nimero 52 aracyari ku mwanya wa mbere mu gihe amatora yo mu irushanwa Miss Black Festival amaze ibyumweru bibiri birenga, aho hashakishwa abakobwa 10 bagomba kwerekeza mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ari nabwo hazamenyekana uwegukanye irushanwa.



Uyu mukobwa uko bucyeye n'uko bwije niko amanota ye azamuka kuko agejeje amajwi 5472. Ariko uri ku mwanya wa kabiri agenda amurusha amajwi ari hagati ya 300 na 200 umunsi ku munsi.

Aya matora ari kubera ku rubuga rwa internet rwa: www.missblackfestival.org atanga uburyo bwo gutora bunyuranye, kuko ijwi rimwe wishyura 200, amajwi 5 wishyura 100Frw, amajwi 25 wishyura 5000 Frw, amajwi 50 wishyura 10,000 Frw, amajwi 100 wishyura ibihumbi 20 Frw ni mu gihe amajwi 150 wishyura ibihumbi 30 Frw,

Ariko kandi binyuze mu buryo bwa USSD Code ushobora gukanda *727*50*1*1*11* ugashyiramo Code y'umukobwa ushyigiye ukarenzaho # ubundi ukamuhesha amahirwe.

Kugeza ubu Evassy Cyomugisha [Nimero 57] niwe uri ku mwanya wa kabiri n'amajwi 5027, akurikiwe na Ange Rebecca [Nimero 21] uri ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 3756.

Ku wa mwanya wa kane hari Mariam Uwase [Nimero 4] ufite amajwi 3467, ni mu gihe Ella Darlene Byano [Nimero 34] ari ku mwanya wa Kane n'amajwi 3126.

Housna Lara Sapna [Nimero 46] ari ku mwanya wa Gatandatu n'amajwi 3116, ni mu gihe Lorraine Mwiza [Nimero 17] ari ku mwanya wa Karindwi n'amajwi 3082.

Ku mwanya wa Munani hari Ange Nicole Bayingana [Nimero 33] ufite amajwi 2977, ni mu gihe Ornella Kaliza Kayiranga [Nimero 49] ari ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 2335, n'aho Lonna Kamikazi [Nimero 45] akaba ku mwanya wa 10 n'amajwi 1660.

Ni ubwa mbere iri rushanwa riri kuba, ryateguwe na kompanyi ya Imanzi Agency yigeze gutegura irushanwa rya 'Mister Rwanda' rigahagarikwa mu nkubiri y'amarushanwa y'ubwiza yahagaritswe mu Rwanda kubera ibibazo by'ihohotera rishingiye ku gitsina byagaragaye muri Miss Rwanda.

Miss Black Festival igamije gufasha umukobwa w'umwirabura ubarizwa mu bihugu bitandukanye ku Isi kwiteza imbere agateza imbere na Sosiyete, binyuze mu kumushyigikira mu mushinga mwiza yatanze.

Iri rushanwa ryiyandikishijemo abakobwa barenga 400, ariko 57 nibo babashije kugera mu cyiciro cyibanziriza icya nyuma.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI MISS BLACK FESTIVAL 

Lisa Teta Cyuzuzo ari ku mwanya wa mbere n'amajwi 5472 

Evassy Cyomugisha ari ku mwanya wa Kabiri n'amajwi 5027

 

Ange Rebecca ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 3756


Mariam Uwase ari ku mwanya wa Kane n'amajwi 3467


Ella Darlene Byano ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 3126


Housna Lara Sapna ari ku mwanya wa Gatandatu n'amajwi 3116


Mwiza Lorraine ari ku mwanya wa Karindwi n'amajwi 3082


Ange Bayingana Nicole ari ku mwanya wa Munani n'amajwi 2977


Ornella Kayiranga Kaliza ari ku mwanya wa Cyenda n'amajwi 2335 


Lonna Kamikazi ari ku mwanya wa Cumi n'amajwi 1660






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND