Abakinnyi ba filime bakomeye mu gihugu cya Nigeria muri iki gihe, Deyemi Okanlawon ndetse na Daniel Etim Effong batangiye uruzinduko rw’akazi i Kigali rugamije kureba aho bashora imari muri Sinema y’u Rwanda mu rwego rwo kwagura imbibi z’ibikorwa byabo.
Aba bagabo bamamaye muri filime
zitandukanye banyuza ku rubuga rwa Netflix, bari i Kigali, kuva ku wa Gatanu
tariki 5 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko urugendo rwabo bazarusoza kuri
uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024.
Ni ubwa mbere bageze i Kigali ndetse
ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, batembereye mu bice bitandukanye by’Umujyi
wa Kigali cyane cyane mu nkengero za Hotel bacumbitsemo aho bakinnye imikino itandukanye irimo kumasha.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki
7 Nyakanga 2024, aba bagabo bagiranye ibiganiro byihariye n’abarimo umukinnyi
wa filime Mazimpaka Jones Kennedy usanzwe ugira uruhare mu gutegura ry’iserukiramuco
‘Mashariki African Film Festival’, Umuyobozi wa Ikirenga Art and Culture
Promotion, Hakizimana Peter n’abandi barenga 10, byari bigamije kurebera hamwe
aho bashora imari.
Ni ibiganiro byibanze ku
kubagaragariza urugendo rwa Sinema y’u Rwanda, aho yavuye n’aho igeze ndetse n’uburyo
hari gahunda zinyuranye zigamije gufasha abari muri uru ruganda.
Hakizimana Peter yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro bagiranye byasize ‘biyemeje gusura (bariya bakinnyi) ibikorwa bya Ikirenga
Art and Culture Promotion kugirango barebe imikorere yacu’.
Ibyo wamenya kuri Deyemi Okanlawon uri i Kigali
Uyu mugabo akurikirwa n’abantu
barenga Miliyoni 1, amaze gushyira ‘Posts’ 3003 ku rubuga rwe rwa Instagram.
Yagize izina rikomeye binyuze muri filime zirimo nka Omo Ghetto: The Saga, Blood Sisters, King of Boys: The Return of the King n’izindi. Hagati ya 2020 na 2021 yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba filime binjije agatubutse mu ruganda rwa Nollywood.
Amashuri, ayisumbuye ndetse na Kaminuza yize muri Nigeria. Ndetse afite impamyabumenyi mu bijyanye no gutunganya filime.
Mu biganiro binyuranye n’itangazamakuru,
yumvikanishije ko yatangiye kwisanga muri Sinema akiri muto, kuko ubwo yari
afite imyaka 5 y’amavuko yakinnye muri filime ‘end-of-year’- icyo gihe ngo
yigaga mu mashuri abanza.
Ku myaka icyenda nabwo yifashishijwe
mu bikorwa byatambukaga kuri Televiziyo. Ariko kandi avuga ko yakomeje izina
rye nyuma y’uko mu 2010 akinye muri filime ‘ZR-7’, akomereza mu yitwa ‘A Grain
of Wheat’.
Yavuze ko kuva mu 2013 yakinnye muri
filime zirenga 50 ndetse zamufashije kwegukana ibikombe bikomeye muri Cinema.
Ibyo wamenya kuri Daniel Etim Efflong uri i Kigali
Uyu mugabo ukurikirwa n’abantu
barenga ibihumbi 766 ku rubuga rwa Instagram, yivuga nk’umwe mu bakinnyi bo
muri Nigeria bakomeye kandi bamaze kwigwizaho ibikombe, ndetse agira uruhare mu
kuyobora ibirori binyuranye no gutunganya filime.
Yavukiye kandi akurikira mu Mujyi wa
Jaji muri Nigeria ariko yabaye no mu bihugu birimo na Benin. Se, Moses Effiong
yari umwe mu Ngabo za Nigeria.
Uyu mubyeyi we yari afite ipeti rya
Lt. Col, ndetse ari mu bantu batanu bahawe imbabazi na Perezida Muhammadu
Buhari nyuma y’uko bakatiwe igihano cyo kwicwa mu 1986.
Daniel yize amashuri ye muri Nigeria,
cyane cyane ajyanye no gutunganya filime. Nko mu 2017 yatunganyije filime y’iminota
itanu yitwa ‘Prey’ yatamukaga kuri Televiziyo, yashowemo imari n’umugore we
Toyosi, ndetse ikinamo abarimo Tope Tedela na Odenike Odetola.
Mu 2019, yakinnye muri filime yahuriyemo n’abakomeye barimo Sarah Hassan na Catherine Kamau Karanja in 2019 bise ‘Plan B’. Iyi filime yatumye ahatanira igikombe mu bihembo bya AMVCA Awards 2020 byatanzwe ku nshuro ya 7.
Yakinnye kandi muri filime ‘Fish Bone’
yatunganyijwe na Editi Effiong, yahuriyemo n’abarimo Shaffy Bello na Moshood
Fattah. Mu 2020 yayoboye filime mbarankuru ‘Skin’ yanyujijwe ku rubuga rwa
Netflix.
Ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Deyemi
Okanlawon na Daniel Etim bamamaye muri Cinema ya Nigeria nibwo basesekaye i
Kigali
Deyemi Okanlawon na Daniel Etim banogewe n’ibihe bari kugirira mu Rwanda mu rugembo rugamije gushora imari muri Cinema yo mu Rwanda
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki
7 Nyakanga 2024, Deyemi Okanlawon na Daniel Etim bagiranye ibiganiro n’abarimo Hakizimana
Peter, Mazimpaka Jones Kennedy, Daniel Gaga wamamaye nka ‘Ngenzi’ n’abandi
Deyemi Okanlawon uzwi muri filime
zirimo Blood Sisters, King of Boys: The Return of the King, Elesin Oba, The
King's Horseman zitambuka kuri Netflix
Daniel Etim wamamaye muri filime
zirimo nka: New Money, Mikolo, Kofa, Still Falling n’izindi
KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME 'MONEY' YAKINNYEMO DANIEL
">
REBA HANO UREBE AGACE KA FILIME 'BLOOD SISTERS' YAKINNYEMO DEYEMI
TANGA IGITECYEREZO