Umuhanzikazi Ingabire Butera Jeanne wamenye nka Butera Knowless yavuganye ishimwe, yumvikanisha ko intera y'ubuzima agezeho ayicyesha Kandida-Perezida, Paul Kagame, kuko yabashije kwivana mu inzu izwi n'ikibahima kubera ubuyobozi bwiza bwe, kandi yarashibutse.
Uyu mubyeyi wamamaye mu ndirimbo
zitandukanye, yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024, ubwo
yari kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, aho Paul
Kagame yiyamamarije.
Mu buhamya yatanze, Knowless uzwi mu
ndirimbo nka 'Komeza', 'Nyigisha' n'izindi yavuze ko inzira y'ubuzima bwe ari
ndende, ashingiye ku byo yanyuzemo ndetse n'aho ageze.
Yavuze ko nyuma y'uko Ingabo zari iza
RPA zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yaba ku muryango wa Se ndetse
n'uwa Nyina, yasigaranye abantu batatu gusa.
Ariko nta gihe cyashize, kuko babiri
nabo bitabye Imana (barimo Nyina)- Bivuze ko yasigaranye umuntu umwe nawe wari muto wari ukeneye kurerwa, ariko yafashe inshingano zo kurera Knowless.
Uyu muhanzikazi avuga ko icyo gihe
babaye mu 'kazu gato cyane' ubuzima butangira kurura. Yavuze ko uwo basigaranye
yabonye akazi ko kwigisha ahantu kure, bigatuma azinduka saa cyenda z'urukerera
akagaruka mu rugo bitinze.
Knwoless avuga ko kariya kazu gato
bakitaga 'ikibahima' kubera ko nyine katurutiraga kuba hanze. Yavuze ko yabaye
igihe kinini muri kariya kazu gato, kandi icyo gihe yagiraga ubwoba bwinshi,
kandi agatinya ijoro.
Muri icyo gihe, yize amayeri ahitamo kujya arara aririmbira hejuru asakuza kugirango umugizi wa nabi cyangwa se undi wese atamusanga mu nzu mu buryo butunguranye. Yavuze ko aya mayeri yamuhiriye kandi 'nta kintu nabaye'.
Avuga ko icyo gihe yahise atangira
kwiga amashuri abanza, asoje akomeza kwiga ayisumbuye kandi yigiye ku buntu
kubera ubuyobozi bwa Paul Kagame. Anavuga ko aho ariho yatangiriye umwuga
w'ubuhanzi, ndetse anakomeza Kaminuza, atangira kubona ku mafaranga.
Ibi byatumye ahitamo no kwiga
'Masters' muri Oklahoma Christian University, ishuri ry'abanyamerika. Yavuze ko
yatanze kimwe cya kabiri cy'amafaranga yasabwaga, andi yishyurwa na Guverinoma
y'u Rwanda.
Yavuye mu nzu nto, none yiyubakiye inzu ngari
Knwowless yavuze ko yakuze atekereza
kuzagira inzu ngari ku buryo icyumba azajya aba yarayemo atari cyo azajya
aruhukiramo.
Ibi ni byo byatumye ashakisha
ikibanza mu Karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna. Yavuze ko we afatanyije
n'umugabo we Ishimwe Clement bemeje kubaka muri kariya gace, kandi bashishikarije
n'abandi barimo abahanzi, inshuti z'umuryango kujya gutura hamwe n'abo.
Ariko kandi ngo bahuye n'ibicantenge
bya bamwe mu bantu bo muri Kigali bababwiraga ko bitari bikwiriye kujya gutura
muri kariya gace.
Ati "Ikintu cyadukomeje tukaguma
muri ubu Bugesera ni icyerekezo cyawe ni uko twizerera muri mwebwe [...]"
Butera yavuze ko kuba Paul Kagame
yarateje imbere akarere ka Bugesera, akahageza ikibuga cy'indege, imihanda
myiza ndetse nawe agatura muri aka karere, byatumye bahaguma. Ati "Twagiye
kubona tubona mwebwe na Madamu noneho mutubereye abaturanyi i Bugesera. Ibintu
mwabishyize ku rundi rwego."
Mwaratureze turakura, natwe turashima!
Knowless yavuze ko yuzuye amashimwe
ku mutima we bitewe n'urugendo rwiza rw'ubuzima amaze kugeraho abicyesha imiyoborere
myiza ya Paul Kagame.
Yavuze ko Umukuru w'Igihugu yareze
abakura. Ati "Ntabwo twabona uko tugushimira Nyakubahwa Chairman, kubera
ko twa twana twari mu tuzu duto, tw'udupfubyi, tudafite icyerekezo, tudafite
uwo tubwira, tutazi ngo ejo buzacya bimeze gute, mwaratureze turakura..."
Butera yavuze ko bariya bana,
barakuze, kandi bavuyemo abantu bazima 'ari bo batwebwe', ndetse hari amashami
yabashibutseho.
Mu ijambo rye, yumvikana nk'umuntu
wafashwe n'amarangamutima y'ibyishimo, ndetse yashimye Paul Kagame, ko amashami
yabashibutseho uyu munsi abaye mu gihugu gitekanye, kandi intero y'abo ni
ukubaka u Rwanda mu nguni zose z'ubuzima.
Yavuze ko iyo asubije inyuma amaso
akareba aho yavuye, ntiyari yarigeze atekereza ko umunsi umwe azaba ahagaze
imbere y'ibihumbi by'abantu barimo na Paul Kagame agaruka ku nkuru y'ubuzima
bwe.
Knowless yijeje Paul Kagame ko 'turi
bato batari gito'. Ati "Icyo twabizeza ni uko ahantu aho ari ho hose,
muzashingura ibirenge muzizere y'uko twahateje intambwe, niho intambwe zacu
zishingiye, muradifite, kuri ubu n'ejo n'igihe kizaza."
Yasabye Paul Kagame ko ubwo azaba
abonye umwanya, yazatumira abanya-Bugesera mu rwuri rwe hafi y'umupaka wa
Ntemba bakaganira.
Ibyo yagezeho ni imbuto zabibwe za FPR-Inkotanyi
Umuyobozi wa PL, Mukabalisa Donathile
yavuze ko ubuhamya bwa Knowless Butera ari imbuto zabibwe n'umuryango FPR- Inkotanyi.
Ati "Ibi ng'ibi yagezeho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ni imbuto zeze
ku miyoborere yanyu myiza ariko cyane cyane ku mutima w'ubumuntu mugira."
Butera Knowless yatangaje ko nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi, yabayeho ubuziam burura, ariko bitewe n’ubuyobozi
bwa Paul Kagame yiteje imbere
Knowless yavuze ko urugendo rw’amasomo
ye mu mashuri atandukanye yarushyigikiwemo na Guverinoma
Knowless yijeje Paul Kagame ko
bazakomeza kumushyigikira ibihe n’ibihe
Kandida-Perezida, Paul Kagame
yiyamamarije mu Karere ka Bugesera kuri Site ya Kindama
TANGA IGITECYEREZO