Frank M Gashumba benshi bazi mu myidagaduro nka Se wa Sheila Gashumba ariko na none akaba mu bagabo b’abanyapolitike banabihuza n’ishoramari, yavuze byinshi yakuye mu rugendo aheruka kugirira mu Rwanda aho yari yitabiriye umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 30.
Frank M Gashumba yagarutse
ku bihe yagiriye mu Rwanda aho yageze yitabiriye ibikorwa byo #Kwibohora30, gusa bikarangira yiyongeje iminsi ngo atembere urw'imisozi igihumbi.
Uyu mugabo yagarutse ku byo
yiboneye, avuga ko icya mbere ari igikundiro Perezida Kagame yagwije mu banyarwanda. Yavuze ko ibyo yabigereranya n’urukundo Abanya-Uganda bereka Umwami Ronald
Mutebi igihe cyose agaragaye mu ruhame.
Frank avuga ko yabashije kubona
uko urubyiruko rw’u Rwanda rukunda igihugu cyabo rukaba runafite umuhate wo kuruteza
imbere, kandi ibikorwa byinshi usanga ari rwo rubikora.
Yavuze ko
ibikorwa byose yitabiriye byari ku murongo yaba iby’umunsi wo Kwibohora muri
Stade Amahoro, kimwe n’ibyo kwiyamamaza kwa FPR-Inkotanyi mu Bugesera. Avuga ko
bitangaje uburyo ibintu biba biri ku murongo.
Yavuze ko
bisobanura neza impamvu u Rwanda rwabaye igicumbi cyo kwakira ibikorwa bikomeye
ku Isi birimo n’inama mpuzamahanga.
Avuga ko yageze mu bihugu birenga
48 bitandukanye ku Isi, ariko u Rwanda ni rwo rwonyine yabashije kubonamo imihanda ihuza imijyi
itandukanye mu buryo budafite inkomyi.
Uyu mugabo w'umuherwe yavuze ko icyo yacyuye muri Uganda ari uko Gen Muhozi Kainerugaba witegura gusimbura Se ku mwanya wa Perezida wa Uganda, yakwigira kuri "Se wabo" Perezida Kagame.
Asoza avuga ko ibyo byose
hari abashobora kuvuga ngo yabivuze nk’umunyarwanda, gusa uwabirekereza gutyo byaba ari ubujiji kuko rwise ari umunya-Uganda na cyane ko yavukiye mu gace ka Masaka rwagati muri Uganda kandi akaba ari
Umunyafurika wishimye.
TANGA IGITECYEREZO