Bruce Mukiza [Bruce The 1st] wamaze gushyira hanze Mixtape yise The 1st Style, yagarutse ku bintu abantu batazi ku bahanzi bakorana indirimbo.
Bruce The 1st ari mu bihe byiza dore ko mu
ndirimbo zikomeje gutigisa imyidagaduro nyarwanda, "Bwe Bwe Bwe" yakoranye na
Bull Dogg, Ish Kevin na Kenny K Shot ikomeje kuza imbere.
Kuri ubu yamaze gushyira hanze Mixtape yise The 1st
Style igizwe n’indirimbo 6, ikaba ibaye ibaye iya 3. Asanganwe na EP imwe ndetse
yitegura gushyira hanze Album.
Mu kiganiro kihariye na inyaRwanda, Bruce The 1st yatangaje
byinshi abantu batari bazi ku muziki we anakuraho urujijo rwa bamwe bagiye
bavuga ko yazamuwe na Ish Kevin.
Asobanura ibyo kuba abantu bavuga ko yazamuwe na Ish
Kevin, yavuze ko ari kwa kundi umuhanzi mukuru ukoranye n’ukiri muto, bifatwa
gutyo, ariko ibyo agezeho ari we wabyigejejeho.
Avuga ko bakoranye indirimbo igakundwa ariko rwose
atavuga ko ari we wamuzamuye.
Uyu musore yagarutse ku ngingo irebana no kuba yifuza kuzegukana Grammy Award cyangwa BET Award, avuga ko ari gukora iyo bwabaga ngo
izo ndoto azazigereho kandi bizaba.
Uyu muraperi uri muri bacye bamaze igihe gito ariko bafite icyerekezo ugendeye ku bikorwa amaze gukora, yagarutse ku bahanzi batandukanye bagiye bakorana.Bruce The 1st akomeje kuza imbere mu muziki nyarwanda cyane Hip Hop
KANDA HANO UREBE UNUMVE MIXTAPE NSHYA YA BRUCE THE FIRST
Bruce
The 1st kuri Kenny K Shot:
Ati "Mufata nk’umuvandimwe, umwizerwa, ukwiyereka uko ari, duhuza nakunze imyitwarire ye. Twabanje guhuza dutegura gukora indirimbo mu nyuma nza gukora ‘Umutima’ narayikoze ntiyarangira umuntu wa mbere wanjemo ni K Shot. Dushobora no kuzabakorera Mixtape duhuriyeho, dufitanye indirimbo nyinshi cyane".
Bruce
The 1st kuri Ariel Wayz:
Ati "Ni umucuti wanjye mba ngomba kuhamubera, turahuza, turagendana. Mu kuri ni umuntu wita ku nshuti ze, na mbere y’uko tujya gukorana na Uno, twarahuzaga tukaganira ku muziki.
Na mbere atarava muri Symphony agisubiramo indirimbo
z’abandi, numvise ijwi rye njyewe rirandenga pe, naje kumwandikira kuri
Instagram ndamubwira 'ndi umufana wawe', na we ahita ambwira ko akunda indirimbo
zanjye".
Bruce
The 1st kuri Juno Kizigenza:
Ati "Ni umuhanzi ukunda impano, uzi kuvuga ngo ikintu kimurimo
ni icyo, rwose twarahuje, twanakoze indirimbo, tumaze igihe kinini tuziranye.
Ikintu namuvugaho akunda indirimbo nziza, ku muntu wese
ushaka kuzakorana na Juno akunda indirimbo nyine nziza, n'iyo waba ukiri umuhanzi
ugitangira".
Nyuma yo "Ku mihanda", baritegura gushyira hanze indi mu bihe
bya vuba.
Bruce
The 1st kuri Ish Kevin:
Ati "Ni umuntu ugira umutima wo gufasha cyane, Ish yubaha ibintu nkora, nanjye nubaha ibyo akora. Abantu rero iyo mwubahana gutyo nk’abahanzi biba byaborohera kujyana mu nzu itunganya umuziki mugakora igihangano cyiza".
Bruce
The 1st kuri Bull Dogg:
Ati "Menya tuzanakorana Album, ni mukuru wanjye nkunda, nakuze mufana namufannye kuva cyera noneho nje mu muziki anyakira nk’umusani.
Nta n’umusani mu bamaze igihe duhuza nka Bull Dogg, ikintu
mukundira iyo twahuye aba angira inama, ambwira 'buriya bimeze gutya na gutya'.
Ni mukuru wacu wadutanze mu kibuga, dukeneye kumwegera
tukamwigiraho, dukeneye kwicara tukamwigiraho."
TANGA IGITECYEREZO