Nshimiyumuremyi Paul uyobora ikipe y'Amagaju FC yamaze impungenge abakunzi b'iyi kipe, avuga ko abakinnyi bari kugenda, bizeye kuzabona abasimbura babo neza.
Ni
amagambo yatangaje ubwo yaganiraga na InyaRwanda nyuma yo gusinyisha umunyezamu
Kambale Kiro Dieume wakinaga muri DR Congo. Ikipe y'Amagaju FC ikomeje
kwigaragaza ku isoko aho iri kugura inagurisha bamwe mu bakinnyi bayifashije mu
mwaka ushize w'imikino.
Ubwo InyaRwanda yaganiraga na Nshimiyumuremyi Paul uyobora Amagaju FC, yavuze ko abakinnyi bari kuzana bazaziba icyuho cy'abakinnyi bagiye. Yagize ati: "Ni byo koko umukinnyi Rukundo AbdulRahman na Ndikuriyo Patient kimwe n'abandi bose bashobora kuzangenda.
Ni abakinnyi beza badufashije ariko mu bijyanye no kwiyubaka umukinnyi umwe ntabwo ari we ukinira ikipe abakinnyi turi kuzana nabo bari ku rwego rwabo ku buryo nta cyuho tuzagira.”
Paul yemeza ko ikipe igomba no kugira ubucuruzi ndetse akaba ari byo bituma bagomba kugira abakinnyi batanga nabo bakagura abandi
Perezida
Paul yakomeje avuga ko "Abafana bagomba kwihangana, abenshi bari kuvuga ngo
turi gutanga abakinnyi bari ku rwego ariko bahumure intego ni imwe ikipe igomba
kuguma ku rwego yaririho ndetse ikaba ikanigira imbere, ikipe iraga turi
kubaka."
Amagaju
FC aherutse kugurisha abakinnyi babiri muri Rayon Sports ari bo Rukundo
AbdulRahman ndetse na Ndikuriyo Patient bose bakuyemo amafaranga asaga
miliyoni 28 ndetse bakaba bari baguzwe mu mwaka ushize w'imikino.
Umwaka
ushize w'imikino ikipe y'Amagaju FC yari ikizamuka mu cyiciro cya mbere, yabaye
iya 8 n'amanota 39.
TANGA IGITECYEREZO