FPR
RFL
Kigali

Umuntu ni nk'undi, ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyakunda - Paul Kagame wa FPR

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/07/2024 16:17
0


Kuri uyu wa Gatandatu umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba. Yakiriwe n'abaturage benshi bamusanganiye kuri site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu cya kare.



Mbere yo kwakira Kandida-Perezida, Paul Kagame, abaturage ibihumbi n'ibihumbi bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza kwe, bakomeje gucinya akadiho mu ndirimbo zimuvuga ibigwi ndetse n’ibyiza yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize.

Ubwo Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n'Umukandida-Perezida, Paul Kagame, yageraga kuri Site ya Kindama ahateraniye abaturage baje kumva imigabo n'imigambi bye, yabanje kunyura mu baturage agenda abasuhuza ari ko na bo bamwakirana urugwiro, bamwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kuzamutora 100%.

Paul Kagame yabwiye abaturage b'i Bugesera ko n'ubwo ari we batoranyije ngo abayobore ariko banafitanye igihango. Ati "Njye ndi njye kubera mwe. Namwe muzabe mwe kubera njye. Murumva ko ibintu ari magirirane, ni icyo gihango, kandi dufitanye igihango twese hamwe, twese hamwe ni uko tugera aho tukivanamo intare ijya imbere y'izindi."

Kandida-Perezida, Paul Kagame, yavuze ko Politiki ya FPR Inkotanyi, ishingiye ku kubaka Abanyarwanda bashoboye kandi bumva ko bafite ubushobozi nk'ubw'abandi bo hirya no hino ku Isi aho ari ho hose.

Ati "Ariko mujye mwibaza, umuntu ni nk'undi. Haba hano mu Rwanda n'ahandi. Buriya bageze kuri byinshi ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyakunda, ntibabishobora. 

Ni yo mpamvu twebwe tubababwira, kandi ni ko mukwiye kumera, urubyiruko rwa FPR n'Abanyarwanda b'ubu mukwiye gutinyuka, mukareba abantu mu maso, mukababwira ko atari bo Mana. Ntabwo ari bo Mana rwose."

Abahanzi bagezweho barimo Bwiza, Igisupusupu, King James, Chriss Eazy n'abandi nibo basusurukije ibihumbi by'abantu bari bateraniye kuri Site ya Kindama.


Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yiyamamarije i Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba


Paul Kagame yeretswe urukundo rwinshi mu Karere ka Bugesera atuyemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND