FPR
RFL
Kigali

Jean Paul Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/07/2024 16:09
0


Myugariro wakinaga mu ikipe ya AS Kigali, Jean Paul Mukonya yitabye Imana aguye mu kibuga ubwo yarimo akina n'abandi batabigize umwuga.



Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 6 Nyakanga 2024, bibera ahitwa i Mageragere mu karere ka Nyarugenge aho uyu mukinnyi yakinaga n’abandi bakinnyi batabigize umwuga, maze agongana n’umunyezamu ahita amira ururimi.

Bagenzi be bagerageje kumuha ubutabazi bw’ibanze ngo babe barugarura ntarumire ndetse bifashisha n’inzego z’ubuvuzi ariko birangira yitabye Imana, umurambo uhita ujyamwa mu bitaro bya Nyarugenge.

Ahoyikuye Jean Paul Mukonya witabye Imana afite imyaka 26 y’amavuko, yakinaga muri AS Kigali ndetse yakiniye n'andi makipe arimo Kiyovu Sports. Yigeze no guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda "Amavubi" y'abatarengeje imyaka 23.


Ahoyikuye Jean Paul Mukonya yitabye Imana ku myaka 26 y’amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND