RFL
Kigali

Urukundo rwabo ruragurumana! Umukunzi wa Douglas Luiz yamukurikiye muri Juventus

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/07/2024 19:27
0


Nyuma y'igihe gito umunya Brazil Douglas Luiz asinyiye Juventus, umukunzi we Alisha Lehmann nawe wakiniraga Aston Villa mu bagore, yagiye muri Juventus asanga uwo yihebeye.



Inkuru yabaye kimomo kuri uyu wa Gatandatu, ni uko urukundo rwatumye umusuwisi Alisha Lehmann wakiniraga Aston Villa mu bagore yerekeza muri Juventus nyuma y'uko umukunzi we Douglas Luiz nawe avuye muri Aston Villa y'abagabo, akajya muri Juventus.

Muri 2019 ni bwo umunya Brazil Douglas Luiz yageze muri Aston Villa avuye muri Manchester City.

Urukundo rwa Alisha Lehmann na Douglas Luiz bombi bakiniraga Aston Villa [Luiz mu bagabo, Alisha Lehmann mu bagore], rwari rusanzwe ruzwi, gusa rwamamaye cyane mu mikino ya Copa America ubwo Alisha Lehmann yafataga indege akajya gufana Douglas Luiz ukinira ikipe y'igihugu ya Brazil.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Douglas Luiz yanagaragaye asomana na Alisha Lehmann, ibyo bikaba byarahise bishimangira urukundo rwabo bidasubirwaho.

Uretse kuba Alisha Lehmann yatandukanye na Aston Villa mu bagore akajya muri Juventus, abaye umukinnyi wa kabiri utandukanye nayo nyuma ya Hanna Bennison wagiye muri Everton. 


Alisha Lehmann ukundana na Douglas Luiz yahisemo gutandukana na Aston Villa asanga umukunzi we muri Juventus 


Akanyamuneza ni kose kuri Douglas Luiz ukundwa bidasanzwe na Alisha Lehmann 


Urukundo ruravuza ubuhuha hagati ya Douglas Luiz na Alisha Lehmann


Urukundo rwo muri Aston Villa rwakomereje muri Juventus 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND