FPR
RFL
Kigali

Copa America: Uko amakipe azacakirana muri 1/4

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/07/2024 9:08
0


Nyuma y'uko imikino yo mu matsinda ya Copa America isize ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico byarasezerewe, guhera ku wa Gatanu, imikino ya kimwe cya Kane izatangira gukinwa muri Copa America.



Nubwo imikino ya kimwe cya Kane muri Copa America izakinwa ku wa Gatanu mu masaha yo mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho bizaba bikiri ku wa kane.

Umukino uzabimburira indi ni uzaba ku itariki 5 Nyakanga, gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizaba ari ku itariki 4 Nyakanga, uzahuza ikipe y'igihugu ya Argentina na Ecuador. 

Ku itariki 5 Nyakanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizaba byabaye ku itariki 6 mu Rwanda, umukino wa kabiri muri kimwe cya Kane muri Copa America uzahuza ikipe y'igihugu ya Venezuela izakina na Canada.

Ku itariki 6 Nyakanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizaba byabaye ku itariki 7 mu Rwanda ni bwo hazakinwa imikino ibiri izaba isigaye muri kimwe cya Kane aho Colombia izakina na Panama naho ikipe y'igihugu ya Uruguay icakirane na Brazil.


Imikino ya Copa America 2024 igeze muri kimwe cya Kane, gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye iki gikombe zo zarasezerewe 


Imikino ikemeye yitezwe muri kimwe cya Kane ni Argentina na Ecuador ndetse na Brazil izakina na Uruguay 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND