FPR
RFL
Kigali

Phil Foden yihanganishije Abongereza nyuma yo kumara iminsi bakina nabi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/07/2024 8:29
0


Phil Foden Walter ukina mu kibuga hagati muri Manchester City no mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, yihanganishije abafana ba bwo kubera ukuntu bamaze iminsi babona intsinzi muri Euro babanje kurisha imitima abafana bamaze kwiheba.



Nubwo u Bwongereza bukina umukino utaryoheye ijisho na gato, bumaze kugera muri kimwe cya Kane hamwe n'andi makipe akomeye. Bwavuye mu itsinda ari ubwa mbere n'amanota atanu, naho muri kimwe cya Munani butsinda Slovakia ku munota wa nyuma, abafana bari bamaze kwiyakira ko basezerewe.

Ibyo byose, abasesenguzi ba ruhago, babishyira ku mutoza Gareth Southgate ko asigaye atoza bitagezweho cyane ko ari umwe mu batoza bafite abakinnyi beza muri Euro.

Phil Foden ubwo yagarutse kuri iyi ngingo yagize ati " Ndabizi ko abakinnyi bamwe turanengwa kunengeka muri iyi mikino. Icyiza ni uko dufite umuyobozi uba ubona ibyo byose mu minsi itaha akazagira ibyo akosora.

Ubwo Foden yabajijwe ku gitutu kiri gushirwa ku mutoza Gareth Southgate ashinjwa kudakina neza, yagize ati" Mu myitozo aba yadusabye kugariza abo dukina  tukabatanga imipira, gusa igisigaye ni uko bijya mu bakinnyi neza.Igisigaye natwe turi abantu bakuru. Turasabwa gushyira hamwe, ubundi tugashaka igisubizo cy'ikibazo gihari.Nibyo dufata akanya ko kuganira, tukumvikana ibitagenze neza. Gusa icyo nakwizeza abafana ni uko muri kimwe cya Kane bizahinduka uko babishaka.

Phil Foden Walter, ni umwe mu bakinnyi bakomeye ikipe y'igihugu y'u Bwongereza iri kwifashisha muri Euro  cyane ko uyu mukinnyi yatowe nk'umukinnyi mwiza muri English Premier League 2023-24.

Ku wa Gatandatu nibwo ikipe y'igihugu y 'u Bwongereza izamanuka mu kibuga muri kimwe cya Kane muri Euro, izakina na Switzerland.


Phil Foden yasezeranyije abakunzi b'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza gukosora amakosa bamaze iminsi bakora muri Euro 


Foden ategerejwe mu kibuga, ubwo u Bwongereza buzaba bukina na Slovakia muri kimwe cya Kane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND