FPR
RFL
Kigali

Kicukiro: CANAL+ Rwanda yahaye imfashanyigisho abana barererwa mu kigo cya Hope and Homes for Children

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/07/2024 20:07
0


Umuryango wa Hope and Homes for Children ufatanyije n'ikigo cy'ubucuruzi cya CANAL+ Rwanda batanze ibikoresho byifashishwa mu kwiga birimo Television n'ibiribwa ku bana barererwa mu kigo cy'uyu muryango giherereye mu Kagali ka Karugira mu murenge wa Kigarama.



Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga kibera ku cyicaro cy'ikigo cya Hope and Homes for Children giherereye mu Kagali ka Karugira, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro. Uyu muryango wa Hope and Homes for Children washinzwe mu 2014 ufite intego zo gufasha abana bakiri bato kubona indyo yuzuye ndetse bakinigishwa amasomo atandukanye ahabwa umwana ukiri muto.

Nk'uko biri mu bufatanye uyu muryango ufitanye na CANAL+ Rwanda, mu gikorwa cyo kuri uyu wa Gatatu CANAL+ Rwanda yahaye aba bana Televizion zo kujya bareba mu gihe bari mu biruhuko, bareba imipira n'amakuru yerekana aho igihugu kigeze n’Isi muri rusange ndetse by'umwihariko ibi bazajya babikora bari kumwe n'ababyeyi babo.

Umuyobozi wa Hope and Homes for Children mu Rwanda, Habimfura Innocent, yatangaje ko bishimiye ubufatanye na CANAL+ Rwanda kuko buri kubafasha kugera ku ntego zabo. Yagize ati: "Ntabwo ari ubwa mbere, ntabwo ari n'ubwa kabiri, ahubwo ni ubwa kenshi dukorana na CANAL+ Rwanda. 

Ubu bufatanye bwatangiye duha abana Noheli, biza gukomeza kugera n'aho abana bari guhabwa bimwe mu bikorwa bibafasha mu myigire. Mbere bari baraduhaye Televiziyo zijya mu byumba byose abana bigiramo, intebe zo kwicaraho, kuri ubu baduhaye izindi ndetse baduha n'ibyo kurya abana bazifashisha mu kurwanya igwingira.

Yakomeje avuga ko iki kigo gifasha cyane kuko abana bahabwa uburere bari kumwe. Ati: "Abana bahabwa uburere bari hamwe ndetse usibye n'umubyeyi urerera hano n'undi mubyeyi ashobora kuzana umwana we wenda mu rugo habaye ikibazo gutuma umubyeyi atirirwana n'umwana, ubundi ku mugoroba akaza akamutwara."

Umuyobozi wa Hope and Homes for Children yasoje avuga ko abana baha uburere ari abo mu muryango utishoboye kandi ko nta kiguzi na kimwe umubyeyi asabwa mu gihe aje kuharerera.

CANAL + Rwanda yatanze Insakazamashusho izajya ikoreshwa mu kureberaho imikino haba ku bana ndetse no ku bantu batuye muri aka gace 

Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko kuva batangira gukorana na Hope and Homes for Children bari kubona icyizere mu maso y'abana. Yagize at: i”Dutangira gukorana na Hope and Homes for Children intego yacu yari uguha ibyishimo abana barererwaga muri uyu muryango, kubafasha kugira uburere bwiza ndetse no gufunguka mu mutwe bigendanye n'imfashanyigisho bahabwa. 

Umwaka ushize twabahaye ibikoresho birimo aho kwicara, ubu turagarutse aho tuje kubaha bimwe mu bikoresho bazifashisha mu biruhuko birimo Televiziyo yo kujya bareberaho imikino n'amakuru, ndetse n'ibyo kurya birwanya igwingira. Ubu navuga ko abana nibura bafite icyizere, bafite inseko ku maso yabo kandi ni byo twifuzaga."

Akimana Claudine urerera muri iki kigo yatangaje ko kuva umwana we yajya mu kigo cya Hope and Homes for Children byamufashije kugira ibindi nawe ageraho. Ati: ”Iki kigo kimfasha kurera abana babiri. Njye nta bushobozi nari mfite bwo kwita kuri abo bana ndetse nibazaga uko baziga bikanshanga ariko Imana yaramfashije mpura n'uyu mushinga.

Ubu abana banjye baza hano bakanywa igikoma, bakareba Televiziyo ndetse iyo batashye baza bavuga icyongereza nanjye ntabasha kumva.  Ndashimira cyane CANAL+ Rwanda na Hope and Homes for Children ku buryo bafasha abana bacu kandi Imana izabahe umugisha."

Iki kigo cya Hope and Homes gifite abana basaga 150 baharererwa mu buzima bwa buri munsi, ndetse kikaba kimaze gucamo abana basaga 1,000 ariko hajyamo abaharerewe batanditse iyi mibare igahita irenga. 





Abana barererwa muri iki kigo bigishwa ibintu bitandukanye birimo no gushushanya 



Canal+ Rwanda yashimiwe cyane n'Ikigo Hope and Homes for Children


AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND