Tariki 16 Kamena buri mwaka, Afurika n’inshuti zayo bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika kenshi na kenshi hagamijwe kuzirikana ubuzima bugoye umwana w’umwirabura abayemo.
Byumwihariko uyu aba ari
umwanya wo kuzamura ijwi buri munyafurika akumva ko akwiye kugira icyo
akora ngo imibereho y’umwana w’Afurika izamuke cyane cyane mu burezi.
Mu gihe hizihizwa uyu munsi uyu mwaka, UNICEF ivuga ko ibihugu byinshi byo muri Afurika bidakoresha ubutunzi bifite mu gutuma habaho uburezi bufite ireme ku bana b'uyu mugabane.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: "Uburezi ku bana bose bo muri Afurika: igihe ni iki." Iyi nsanganyamatsiko yahujwe n'umwaka w'uburezi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Afurika, wibanda cyane ku kubaka gahunda z'uburezi zihamye kugira ngo uburezi burusheho kugera kuri bose, bufite ireme kandi hashimangirwa akamaro ko kwiga muri Afurika.
Umunsi w’umwana
w’umunyafurika ‘DAC’ washinzwe mu 1991 n’Inteko y’abakuru b’ibihugu na
guverinoma ya ‘OAU’ mu rwego rwo kwibuka imyigaragambyo y’abanyeshuri yabaye ku
ya 16 Kamena 1976 i Soweto muri Afurica y'Epfo.
Icyo gihe, abanyeshuri
bakoze urugendo bigaragambya basaba uburezi bufite ireme no kwigishwa mu ndimi
zabo. Mu myigaragambyo abana benshi barishwe ndetse barashinyagurirwa.
Umunsi w’umwana
w’umunyafurika wizihizwa mu rwego rwo kwibuka abo bana n’igikorwa cy’ubutwari bakoze kugira ngo barengere uburenganzira bwabo.
Umunsi w’umwana
w’umunyafurika wizihizwa mu kwishimira abana bo muri Afurika ndetse no kongerera ababishinzwe imbaraga zo gutekereza no gufata ingamba zo gukemura ibibazo abana bo muri
Afurika bahura na byo umunsi ku munsi.
Ku ya 16 Kamena ya buri
mwaka, Komite, Guverinoma Nyafurika, abahagarariye abana, imiryango iyobowe
n’abana n’urubyiruko, imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango mpuzamahanga
n’abandi bafatanyabikorwa, bateranira hamwe kugira ngo baganire ku mbogamizi
n’amahirwe bireba uburenganzira bw’abana muri Afurika.
Umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa ku rwego rw’igihugu no ku mugabane. Ku rwego rw’Umugabane, ibihugu bigize Umuryango bisabwa kwibuka uyu umunsi.
Ibihugu bigize umuryango
birashishikarizwa gufata ingamba zifatika zirimo amategeko n’izindi ngamba
zijyanye n’insanganyamatsiko y’umwaka.
Komisiyo yemera ko umunsi
w'umwana w’umunyafurika ari inzira y'ubuvugizi yo kuzamura ndetse no guteza
imbere uburenganzira bw'abana n'imibereho myiza muri Afurica.
Umunsi w’umwana w'umunyafurika
uharanira ko hajyaho ingamba zikomeye zo kwiyemeza gukemura ibibazo byinshi
abana bahura nabyo kuri uyu mugabane.
TANGA IGITECYEREZO