FPR
RFL
Kigali

Mpayimana yijeje abaturage b'i Nyaruguru aho akomoka ko natorwa azateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bukikuba inshuro 10

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/07/2024 20:28
0


Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Republika, Mpayimana Phillipe yiyamamarije mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo y'u Rwanda, aho akomoka i Nyaruguru ababwira ko natorwa azateza imbere ubuhinzi n’ubworozi bukikuba inshuro 10. I Nyamagabe ho yabageneye ubutumwa bwo gukunda Igihugu by’umwihariko ku Banyarwanda baba mu mahang



I Ndago mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, niho umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Republika, Mpayimana Phillipe yabanje kwiyamamariza, yabwiye abari bahari ko natorwa azateza imbere ubukerarugendo bukorerwa mu bice by’icyaro kandi ubuhinzi n’ubworozi bugashyirwamo ingufu kuko bufatiye runini igihugu, kandi ngo azaca akarengane.

Yakomereje mu Murenge w'Uwinkingi i Nyamagabe, maze abwira abitabiriye kwiyamamaza kwe ko atazahindura ibyakozwe, ahubwo ngo azashyira imbaraga mu gukosora ibitagenda neza no kuvugurura ibitari ku murongo mwiza. Yari yanabageneye ubutumwa bwo gukunda igihugu yibanda cyane ku Banyarwanda bari mu mahanga.

Mu mpinduka 50 Umukandida Mpayimana yifuza ko zabaho ari nazo yakuyemo ingingo akoresha yiyamamaza, i Nyaruguru n'i Nyamagabe, abaturage banyuzwe cyane n’ingingo yo guhembera ku gihe maze basaba ko yarebwaho kuko hari abamaze imyaka irenga 7 barambuwe na rwiyemezamirimo bakoreye.

Kuri gahunda, kuri uyu wa Kabiri mbere ya Saa sita, Mpayimana yagombaga kwiyamamariza mu kagari ka Nyange mu Murenge wa Kibeho i Nyaruguru, ariko ahageze yasanze ari kure y’aho abaturage bashobora kugera mu buryo bworoshye.

Yashimye ubuyobozi bw’Umurenge ko bwamufashije guhita abona ahandi yiyamamariza muri Centre ya Ndago ndetse yanashimye ubwitabire bw’abaturage kuko haje abarenga 300.


Mpayimana yiyemeje guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi naramuka atowe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND