FPR
RFL
Kigali

Nimutora abadepite ba Green party muzaba muntoye - Dr Frank Habineza

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:5/07/2024 19:52
0


Dr Frank Habineza yasabye abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru kuzagirira ikizere Green Party bakayishyigikira mu matora haba ay'umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ubundi bagatandukana burundu n'inzara.



Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Nyakanga 2024, ishyaka Green Party ryatangiye ibikorwa byo kwamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru bahereye mu turere twa Rulindo na Gakenke.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Green Party yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo mu Centre ya Base aho bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere ushinzwe imibereho y'abaturage wibukije Abarwanashyaka n'Abayobozi ba Green Party ko bacungiwe umutekano kandi bahawe ikaze muri Rulindo.

Yagize ati "Nk'ubuyobozi mwatumenyesheje ko muzasa kugeza imigabo n'imigambi yanyu ku baturage kugira ngo abaturage nibajya gutora bazabe barumvishe imigabo n'imigambi yanyu. Aha hari umutekano kugira ngo ibikorwa byanyu bize kugenda neza. Tubifurije kugira ibikorwa byo kwiyamamaza byiza."

Ariko nubwo bahawe ikaze ngo bisanzure kubikorwa byo kwa mamaza  Ishyaka Green Party ryo rigaragaza ko ryabangamiwe mubyo bikorwa bigizwemo iruhare n’inzego z’ibanze ndetse n’abamwe mubaturage.

Mu ijambo rye Dr.Frank yagaragaje ko yabanganiwe n’ubuyobozi bw’aka karere aho yavuze ko bibabaje kuba bafungishije abaturage amaduka yabo ndetse n’abandi bakajyanwa kwa mamaza irindi shyaka.

Yagize ati:” Birababaje kuba twumvise ko abaturage bafungishijwe amaduka yabo ngo bajye kwa mamaza irindi shyaka ndetse no kuba babangamiwe n’abamwe mu baturage baho yarari kwiyamamariza.

Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ko Green Party ifite politiki yo guteza imbere umuturage no kugabanya inyungu ku nguzanyo zo mu mabanki yose yo mu Rwanda, ntizirenze nibura 12% bityo bakaba bakwiye kumutora kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

Uyu mukandida yakomereje urugendo rwo kwiyamamaza mu karere ka Gakenke aho yageze muri santere ya Gakenke ahagana saa 14h00’ abizeza ko nibatora Ishyaka Green Party nta kibazo cy’inzara bazigera bagira,

Dr Frank Habineza yagize ati: "Guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nibyo dushyize ibiryo bikaboneka. Turifuza ko mwajya muhabwa imiti yajya ibakiza kandi mukoresheje mituweri, n’abaganga bacu nabo tuzabavugira bongererwe imishahara kugira ngo bajye batuvura neza.

Twakoze ubuvugizi bwo kugabanya imisoro w’ubutaka uva ku mafaranga 300 ujya kuri 80frw, nimwongera mukatugirira icyizere umusoro w’ubutaka tuzawukuraho burundu."

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida Depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024 bizakomereza mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye ntagihindutse.


Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu majyaruguru kugirira ikizere Green Party bagatandukana burundu n'inzara


Bamwe mu bayobozi bakuru b'ishyaka Green Party baherekeza Dr Frank Habineza mu bikorwa byo kwiyamamaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND