FPR
RFL
Kigali

Rayon Sports yatangaje abakinnyi isigaje kugura n'amafaranga binjije avuye mu myambaro

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/07/2024 16:24
0


Umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports, Namenye Patrick yatangaje ko mu bakinnyi basigaje kugura harimo abasatira 4 ndetse anavuga ko amafaranga yavuye mu kugurisha imyambaro mu mwaka ushize w'imikino arenga Miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa  Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024 ubwo yari mu kiganiro cyahariwe Rayon Sports kizwi nka ' Rayon Time ' kibera kuri Radio ya Isango Star.

Umunyabanga wa Rayon Sports ku bijyanye n'uko ikipe iri kwiyubaka, yasobanuye ko babanje gukora usuzuma bareba abakinnyi bakeneye barabagumana bareba n'abo badakeneye batandukana nabo.

Ati" Nk’ibisanzwe mu mupira w’amaguru iyo umwaka w’imikino urangiye ikipe iricara igakora isuzuma. Bakareba uko umwaka wagenze abataratanze umusaruro ,ababa basoje amasezerano,ababa bagifite amasezerano noneho ikipe igakora gahunda y’umwaka w’imikino utaha. 

Hari abo itandukana nabo basoje amasezerano, hari n'abo itandukana nabo bagifite amasezerano ariko ibona itagikenyeye bitewe n'umusaruro. Ibyo rero natwe twarabikoze tugira abakinnyi tugumana hari n'abo twatandukanye. 

Yakomeje avuga ko barimo baragenda basimbuza abakinnyi batandukanye ndetse baniyubaka bijyanye n'intego bafite.

Ati" Ubu rero turimo turasimbuza abo bandi, twiyubaka bijyanjye n’intego dufite mu mwaka utaha w’imikino.

Muri uko kwiyubaka rero mbere na mbere tureba intego dufite tukareba abantu bashobora kudufasha kugera kuri izo ntego. Bariya bakinnyi rero mubona tumaze kugura ni abakinnyi beza tubona kuri buri mwanya bashobora kugira icyo badufasha mu kugera kuri izo ntego. 

Niba mwarabibonye uyu mwaka dufite intezo zo kuvuga ngo turebere hano hafi iwacu, abeza tubahereho noneho tunabongerere imbaraga z’abandi baturuka ahandi kugira ngo tuzabashe kugera ku ntego dufute.

Ni icyo kerekezo turimo turerekezamo,dufite uko tugenda twiyubaka nuko tugenda dutangariza abakunzi ba Rayon Sports. 

Dushobora guhera inyuma ariko kubera ko tubizi ko abakunzi ba Rayon Sports banyotewe n’Abarutahizamu kubera umwaka ushize w’imikino. Ubu turimo turigana ubushishozi rutahizamu n’umukinnyi unyura ku ruhande ushobora kwinjira muri Rayon Sports ni nayo mpamvu turimo turagenda tubatangariza gake gake.

Yakomeje avuga ko barimo baragenda bagura abakinnyi beza maze atanga urugero kuri Fitina Ombolenga usanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse no kuri Rukundo Abdoulhaman witwaye neza mu Magaju FC atsinda ibitego 12, akanatanga imipira 9 yabivuyemo.

Namenye Patrick kandi yanavuze ku bandi bakinnyi basigaje kugura, ati" Tugendeye kuri ya gunda dufite ngira ngo ni mu minsi mike iri imbere,turongeramo ba myugariro bo hagati 2 kubera ko impande zo ziruzuye ndetse tunongeremo undi muzamu w’Umunyarwanda.

Mutazatungurwa no hagati twongeyemo andi maraso kuko turashaka kuba turyana mu mwaka utaha w’imikino ndetse byumwahirako imbere turashaka kongeramo abakinnyi barimo ba rutahizamu 2 na 2 banyura ku mpande".

Ku bijyanye n'amafaranga binjije mu mwaka ushize w'imikino avuye mu kugurisha imyambaro, Umunyamabanga wa Rayon Sports, yavuze ko bagurishije irenga ibihumbi 10 aho yagurishijwe agera kuri Miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda nubwo yose atagiye mu kigega cy'ikipe.

Ati" Nakunze kubibwira abantu twagiye tubivugana kenshi.Ikijyanye no kugurisha imyambaro ya Rayon Sports, ubwayo havuyemo Miliyoni 200 Frw mu mwaka ushize w’imikino. 

Twacuruje  imyambaro irenga ibihumbi 10 ku isoko. Ubwo ndavuga ‘Jersy’ za Rayon Sports gusa ariko ibyo byose, iyo tuvuze Miliyoni 200 ntabwo yose yinjiye mu kigega cya Rayon Sports kuko hari amafaranga tuba twashoye. 

Iyo dukuyemo amafaranga twakoresheje arimo ayo kuyizana no kuyikoresha n’ibindi hari amafaranga agaragara yinjiye mu kigega cya Rayon Sports adufasha mu bikorwa bitandukanye".

Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports izatangira imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2024-25 kuwa Gatanu w'iki Cyumweru mu Nzove.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND