RFL
Kigali

Paul Pogba na Diamond Platnumz barebanye umukino u Bufaransa bwababarijemo Portugal

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/07/2024 9:17
0


Umukinnyi w'umupira w'amaguru, Paul Pogba n'umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz barebanye umukino u Bufaransa bwasezereyemo Portugal mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024.



Kuwa Gatanu Saa kumi n’ebyiri ni bwo kuri Volksparkstadion haberaga umukino wa 1/4 ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yakinagamo na Portugal.

Iminota isanzwe yarangiye nta kipe n'imwe irabona igitego bituma hongerwaho iminota 30 y'inyongera nayo birangira byanze, hitabazwa penariti. 

Kuri penariti byarangiye u Bufaransa bukatishije itike ya 1/4 bwinjije penariti 4 zose naho Portugal yo yinjije 3 biturutse kuri Joao Felix wari umaze kuyirata ayikubita igiti cy'izamu, ihita isezererwa gutyo.

Umukinnyi w'Umufaransa ndetse wanakiniye ikipe y'igihugu, Paul Pogba yarebye uyu mukino ari kumwe n'Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz. Ni umukino barebye bari mu mujyi wa Dubai aho bari mu biruhuko.

Nk'uko byagaragaye mu mashusho aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ubwo Theo Hernandez yateraga penariti ya nyuma akayinjiza, bahise bishimira ko u Bufaransa bukatishije itike ya 1/2.

Paul Pogba asanzwe ari inshuti y'abahanzi batandukanye ndetse mu minsi yashize yakunze kugaragara abyina indirimbo ya Diamond Platnumz yitwa "Komasava".


Diamond na Paul Pogba barebana umukino w'u Bufaransa na Portugal 


Aba bombi bagaragaje ibyishimo nyuma y'uko u Bufaransa bukatishije itike ya 1/2 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND