FPR
RFL
Kigali

Ubutumwa Kylian Mbappe yageneye murumuna we Ethan Mbappe nyuma y'uko bombi bateye umugongo PSG

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/07/2024 11:57
0


Kylian Mbappe akimara gusezera kuri Paris Saint-Germain yerekeje muri Real Madrid, yakurikiwe na murumuna we Ethan Mbappe, ayisezeraho ajya muri Lille.



Nyuma y'uko Ethan Mbappe atandukanye na Paris Saint-Germain, byanyuze mukuru we Kylian Mbappe cyane ko yari agiye mu ikipe azajya abona umwanya uhagije wo gukina, bityo akarwana no kugera ikirenge mu cya mukuru we Kylian Mbappe.

Nyuma yo gufata umwanzuro wo gutandukana na Paris Saint-Germain, Ethan Mbappe yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri Lille. Ni amasezerano ya mbere yasinye nk'umukinnyi wabigize umwuga, cyane ko yakiniraga Paris Saint-Germain nk'umwana wazamukiye mu Academy.

Gusinya imyaka itatu muri Lille kuri Ethan Mbappe, byanyuze mukuru we Kylian Mbappe, wanyuze kuri Instagram ye, agatangaza ko yishimiye intambwe murumuna we Ethan Mbappe yateye.

Mu butumwa Mbappe yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati "Amahirwe masa murumuna wange! Ni ibyagaciro kuba wasinye amasezerano ya mbere nk'umukinnyi wabigize umwuga. Ikinejeje kurushaho, ni uko wasinyiye ikipe ikomeye nka Lille, ibyiza vizakurange wowe n'ikipe ugiye gukinira.

Ni nge mufana mukuru wawe, nkaba umujyanama. Gusa intangiriro ziragora, gusa bizacamo neza. Ubu ngiye kubaho nkurikirana amakipe abiri, Lille na Real Madrid, Hahahaaa! murumuna wanjye ndagukunda cyane.

Ethan Mbappe watangiye gukinira Paris Saint-Germain ari ikibondo, akimara kugera muri Lille, yambitswe nimero 29 mu mugongo.

Nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka itatu muri Lille, Ethan Mbappe ategerejwe kuri Stade Pierre-Mauroy, asusurutsa abakunzi ba Lille itozwa na Bruno Genesio.


Ubutumwa Kylian Mbappe yageneye murumuna we Ethan Mbappe nyuma yo gusinya amasezerano muri Lille 


Kylian Mbappe yagaragaje ko ashigikiye murumuna we ku cyemezo cyo kujya muri Lille 


Ethan Mbappe na Kylian Mbappe, bombi bateye umugongo Paris Saint-Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND