FPR
RFL
Kigali

APR FC yisanze mu itsinda rya Gatatu muri CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/07/2024 14:36
0


Ikipe ya APR FC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yisanze mu itsinda rya Gatatu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024.



Guhera tariki ya 9 z'uku kwezi kwa Karindwi kuzageza tariki ya 21 i Dar es Salaam muri Tanzania nubwo hazakinirwa iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup nyuma y'uko ryari rimaze imyaka 3 ridakinwa.

Kuri uyu  wa Gatatu nibwo habaye tombora y'uko amakipe azahurira mu matsinda 3. APR FC ihagarariye u Rwanda nk'ikipe yegukanye shampiyona iheruka yisanze mu Itsinda C aho iri kumwe na SC Villa yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania na Al Mereik Bentui yo muri Sudani y’Epfo.

Usibye iri tsinda ririmo APR FC kandi mu itsinda harimo A Coastal Union yo muri Tanzania,Al-Wadi yo muri Sudani,JKU SC yo muri Zanzibar na Dekaheda FC yo muri Somalia mu gihe mu itsinda B harimo Al Hilal yo muri Sudani, Gormahia FC yo muri Kenya ,Red Arrows yo muri Zambia ndetse na Telecom FC yo muri Djibouti.

Imikino ya CECAFA Kagame Cup yaherukaga gukinwa mu 2021 nabwo ibereye mu gihugu cya Tanzania. Icyo gihe igikombe cyari cyegukanwe na Express yo muri Uganda itsinze Nyasa Big Bullets yo muri Malawi igitego 1-0.

CECAFA Kagame Cup igiye gukinwa nyuma y'uko mu mwaka ushize wa 2023 byari byitezwe ko rizakinwa gusa birangira isubitswe bitewe n'andi marushanwa menshi ya CAF na FIFA yari ahari.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND