FPR
RFL
Kigali

Euro 2024: U Bufaransa bwerekeje muri 1/2 busezereye Portugal ya Cristiano Ronaldo wabyinaga amataha

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/07/2024 23:58
0


Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yerekeje muri 1/2 isezerera Portugal ya Cristiano Ronaldo wabyinaga amataha mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage.



Ni mu mukino wa 1/4 wakinwe kuri uyu Wa Gatanu Saa tatu z'ijoro ubera  kuri Volksparkstadion.

Umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Portugal iri hejuru abakinnyi barimo Rafael Leao na Bernado Silva bazonga ba myugariro b'u Bufaransa.

Ku munota wa 15 uwitwa Bruno Fernandes yarekuye ishoti riremeye ryashoboroga guteza ibibazo ariko birangira ba myugariro barishyize muri koroneri.

Ku munota wa 19 Theo Hernandez yarekuye ishoti riremeye maze Diogo Costa arikuramo umupira usanga NG'olo Kante agiye gusubizamo birangira bawumukuyeho.

Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yakomeje gukina icungura ku kwirukankana imipira binyuze ku barimo Kylian Mbappé ariko bagera imbere y'izamu ibintu nti bibakundire.

Ku munota wa 40 ikipe y'igihugu ya Portugal yabonye kufura nziza ku ikosa Randal Kolo Muani yarakoreye Vitinha gusa itewe na Bruno Fernandes umupira uragenda unyura hejuru y'izamu kure.

Mu gice Ikipe y'igihugu ya Portugal yaje isatira cyane abakinnyi barimo Bruno Fernandes, Bernado Silva na Joao Cancelo bagerageza amahirwe ariko Mike Maignan akomeza kuba ibamba akuramo imipira iremereye.

Ku munota wa 65 ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yarifunguye amazamu habura gato ku mupira Jule Kounde yarahaye Kolo Muani nawe arekura ishoti ariko birangira Ruben Dias aritereka muri koroneri.

Ousmane Dembele yaje kwinjira mu kibuga asimbuye nawe atangira gukora itandukaniro mu kibuga agerageza amahirwe imbere y'izamu gusa ibintu bikomeza kunanirana umukino urangira amakipe yombi 0-0.

Hahise hitabazwa iminota 30 y'inyongera gusa nayo irangira igitego cyabuze bituma noneho haterwa penariti birangira u Bufaransa bukomeje muri 1/2 butsinze 4-3.

Penariti za Portugal zatewe na Cristiano Ronaldo arayinjiza, Bernado Silva arayinjiza,Joao Felix ayikubita igiti cy'izamu,Nuno Mendes arayinjiza 

Penariti z'u Bufaransa zatewe n a Ousmane Dembele arayinjiza,Youssouf Fofana arayinjiza,Jule Kounde arayinjiza, Bradley Barcola arayinjiza,Theo Hernandez arayinjiza.

Iyi ni Euro ya nyuma kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Portugal,Cristiano Ronaldo yakinaga nkuko yaherukaga kubyitangariza. U Bufaransa buzahura na Espagne muri 1/2  yo yasezereye u Budage.



Cristiano Ronaldo yakinaga Euro ye ya nyuma mu mateka 



Kylian MbappĂ© wari wagerageje uburyo bw'inshi mu mukino ariko kubona igitego byanze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND