FPR
RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yemeje ko ari gukina Euro ye ya nyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/07/2024 8:15
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal akaba na kapiteni wayo, Cristiano Ronaldo yatangaje ko arimo arakina bwa nyuma irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rizwi nka Euro.



Kuwa Mbere ni bwo hakinwaga umukino wa 1/8 cya Euro ya 2024 iri kubera mu Budage, ikipe y'igihugu ya Portugal yasezereragamo Slovenia kuri penariti 3-0.

Uyu mukino ntabwo wari wahiriye kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yarase penariti ku munota wa 105 aho yayiteye bikarangira umunyezamu ayikuyemo ku ikosa ryari rikorewe Diogo Jota ari mu rubuga rw'amahina.

Nyuma y'uyu mukino, Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Portugal yatangaje habanje kubaho kubabara gusa bikaba byarangiriye mu byishimo ndetse ko iyi ariyo Euro ya nyuma ari gukina.

Yagize ati: "Habayeho kubabara cyane, ariko birangiriye mu byishimo. Iyi niyo Euro yanjye ya nyuma byanze bikunze. Ariko ntabwo ngira amarangamutima kuri byo, ngira amarangamutima ku bintu byose bifite aho bihuriye n'umupira w'amaguru bitewe n'ishyaka ngirira umupira w'amaguru, ishyaka ryo kubona abankunda, umuryango wanjye n'urukundo abantu bankunda"

Cristiano Ronaldo yakomeje avuga ko bafite umukino ukomeye muri 1/4 aho bazakina n'u Bufaransa. Ati: "Dufite umukino utoroshye n'u Bufaransa, ikipe imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe ariko tugiye ku rugamba, ikipe iri kwitwara neza kandi nzahora ntanga ibyiza muri iyi uyu mwambaro.

Narase penariti ariko nashakaga kuba uwa mbere mu gutsinda igitego, kuko uba ugomba gufata inshingano. Sinigeze ntinya guhangana n'ibintu byoroshye".

Ikipe y'igihugu ya Portugal izakina n'u Bufaransa muri 1/4 cya Euro ya 2024, mu mukino uzakinwa kuwa Gatanu w'iki Cyumweru saa tatu z'ijoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND