FPR
RFL
Kigali

Musanze FC yatangiranye imyitozo abakinnyi 16 barimo barindwi bashya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/06/2024 15:41
0


Ikipe ya Musanze FC yabaye ikipe ya mbere yo mu ntara itangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino yitegura umwaka w’imikino 2024-25.



Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, ni bwo ikipe ya Musanze FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2024-25. 

Ni imyitozo nk’ibisanzwe yabereye kuri sitade Ubworoherane yitabirwa n’abakinnyi 16 imyitozo ikaba yayobowe n’umutoza mukuru Habimana Sosthene Lumumba.

Mu bakinnyi bitabiriye imyitozo harimo abakinnyi 9 b’ikipe ya mbere, ndetse n’abandi 6 bakiri bato bo mu irerero ry’abato.

Abakinnyi b’ikipe nkuru batangiye imyitozo

Solomon Adeyinka

Tuyisenge Pacifique

Munyurangaba

Christophe Uwiringiyimana

Muhire Anicet

Dufitumukiza Pierre

Felicien 

Tresor Kwizera

Bakaki Shafiki

Musanze FC yaje ku mwanya wa 3 muri shampiyona y’umwaka ushize nyuma ya APR FC na Rayon Sports, ukaba ari wo mwanya mwiza yagize muri shampiyona ndetse uyu mwaka ikaba yifuza umwanya urushijeho.


Habimana Sosthene umutoza mukuru wa Musanze FC ni we wari uyoboye imyitozo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND