FPR
RFL
Kigali

Indirimbo zakiriwe zarenze 200! Inshya wakumva zivuga ibigwi Paul Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2024 19:16
0


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko indirimbo zivuga ibigwi umukandida w’umuryango, FPR INkotanyi, Paul Kagame zarenze 200. Ni ibintu asobanura ko bigaragaza uruhare rw’abahanzi n’urubyiruko muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.



Atangaje ibi mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame bigeze ku munsi wa Gatanu, aho kuri uyu wa Kane yiyamamarije mu Karere ka Huye ndetse na Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda, ahari hateraniye abantu barenga ibihumbi 420.

Atangaje ibi kandi mu gihe ku wa 21 Kamena 2024, indirimbo zari zimaze kwakirwa zari 150. 

Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024 cyagarutse ku ruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere inganda Ndangamuco (Creative Industry), Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko Umukuru w’Igihugu yifitemo kumenya guhitamo uwo aha inshingano, kandi uwo muntu agatanga umusanzu.

Yavuze ko muri iki gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza, abahanzi batanze umusanzu wigaragaza, kuko bahimbye indirimbo zirenga 200 zivuga ibikorwa Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 30 ishize.

Ati “Ni umuntu uteganya y’uko twebwe bato tuzakomeza kurinda ubumwe bw’abanyarwanda [...] Reka nshimire n’abahanzi n’abandi bahanga ibijya ku mbuga nkoranyambaga (Content Creators), abahanzi twakiriye indirimbo zirenga 200 nkeka ko ari bwo bwa mbere (bibayeho), mwarakoze cyane na n’ubu muracyahanga, ndagirango rwose dukomereze aho…”

Umuhanzi Muganga Christian uri mu bakoze mu nganzo muri iki gihe, yabwiye InyaRwanda ko yahimbiye indirimbo Paul Kagame kubera 'urukundo mukunda'. Ati "Numvaga ntacyo mfite natura FPR cyangwa Kagame uretse guhimba indiirmbo."

Akomeza ati "Mu gihe nk'iki, umuhanzi afite uruhare runini mu bikorwa byose bireba Igihugu ndetse no gufasha Abanyarwanda kumva akamaro ko gusigasira ibyagezweho."

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera yavuze ko benshi mu bahanzi bagiye bakora ziriya ndirimbo ari 'abanyamuryango babyibwirije'. Yavuze ko no kuzishyira ku mbuga ari bo babyikoreye.

Ati "Umuntu afata igihangano cye uko abishaka akagishyira ku mbuga nkoranyambaga, kandi kuri twe ni n'umurimo tutashobora bitworoheye kumubwira ngo nabe yoroheje azagishyireho nibatangira kwamamaza."

Gasamagera yavuze ko ari ibishoboka bashimira abahanzi ku bwo kwibwiriza bagakora indirimbo zigaruka ku mukandida, kandi bakifuza no kubabwira gukomeza kuzongera kuko 'biradufasha kumvisha abanyarwanda icyo tugamije'.

Yavuze ko nawe yumva izi ndirimbo, kandi inyinshi zirimo n'ibitekerezo "amaherezo bizanagaragara ko ari byo koko umukandida wacu yifuza ko bizashyirwa imbere'"

Komiseri Tito Rutaremara yasobanuye ko abakoze ziriya ndirimbo atari abanyamuryango gusa, kuko hari n’abandi babarizwa mu mashyaka cyangwa se abaturage bashimye ibikorwa bya Perezida Paul Kagame, bahurira hamwe bakamuvuga imyato.

Ati “Kuri Perezida wa Repubulika ntabwo uzasanga ari n'abanyamuryango ba FPR gusa hari n'abandi bari mu y'andi mashyaka, kuko bazi ibyo yakoze baririmba.

Ushobora kubisanga no mu yandi mashyaka kuko bazi ibyo yakoze byiza, aba bose bamutora ntabwo ari aba FPR gusa, usanga rero no muri abo baririmba, ubona n'abaturage bari hamwe kandi wenda harimo n'abo mu y'andi mashyaka bakaririmba Perezida wa Repubulika, afite umwihariko we."


Umuhanzi Christopher yashyize hanze indirimbo yise ‘Nzakomeza Ntsinze’ igaruka kuri Perezida Kagame


Umuhanzi mu njyana gakondo, Mugunga Christian yakoze indirimbo yise ‘Nyirijabo’


Umuhanzi wubakiye umuziki ku mudiho wa Afrobeat, Mico The Beat yakoze indirimbo yise ‘RPF Dufite Papa’


Umuhanzi Jowest uri mu batanga icyizere yakoze indirimbo yise ‘Viva Kagame


Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’urukundo, Yvanny Mpano yakoze indirimbo yise ‘Yarabikoze’

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO Y'UMUHANZI MICO THE BEST


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YA CHRISTOPHER 

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA MUGUNGA CHRISTIAN

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA JOWEST

">

KANDA HANO WUMVE REBE INDIRIMBO YA YVANNY MPANO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTSINZI' YASUBIWEMO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND