FPR
RFL
Kigali

Baje kuziba icyuho cy'abakobwa! Byinshi kuri Sea Stars, itsinda ry'inkumi 4 zinjiye mu muziki-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2024 18:09
0


Kimwe mu byo bamwe bavuga cyangwa bagaragaza n’uko umubare w'abakobwa mu muziki ukiri muto ugereranyije n'abasaza babo! Ibi bituma hari bamwe mu bakobwa bashikamye mu muziki batangiye gutekereza uko bafasha bagenzi babo nabo bagatera ikirenge mu cyabo.



Mu myaka 10 ishize ni bwo abakobwa bumvikanye cyane mu muziki ugereranyije n'indi myaka ishize bitandukanye n'uko bimeze muri iki gihe. Hari bamwe bagiye bagaragaza gucika intege, abandi bakavamo ku mpamvu zirimo nka 'ruswa y'igitsina' bakunze kugaragaza n'ubwo bikigoye kuyitahura.

Ariko kandi hari abagiye basezera kubera ko bumvaga ubusabane n'Imana muri bo bwaragabanyutse, bitewe no gukora umuziki-Niko umuhanzikazi Linda Montez aherutse kubwira InyaRwanda, nyuma y'uko atangaje ko afashe ikiruhuko mu muziki.

Umukobwa witwa Lydia Abijuru aherutse kugira igitekerezo cy'abahanga ahuriza hamwe abavandimwe be bashinga itsinda bise 'Sea Stars'. Ni igitekerezo yaganiriyeho na bagenzi be nyuma y'igihe cyari gishize bombi baririmba cyane mu bitaramo byabereye mu tubari n'amahoteli atandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Lydia Abijuru washinze iri tsinda yize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo asoza amasomo mu 2018, asanzwe afite ubumenyi mu gucuranga 'Piano', 'Guitar Base', kuririmba ndetse na 'Guitare acoustique’.

Muri iri tsinda kandi yiyambaje abavandimwe be Umutesi Neema Rehema wasoje amasomo y'umuziki ku Nyundo mu 2016, ndetse ni umucuranzi wa '‘guitare acoustique'. Hari kandi umuvandimwe wabo witwa Abijuru Lydia (Lee Dia) nawe wize umuziki ku Nyundo, unafite ubumenyi mu gucuranga ‘guitare acoustique.

Hiyongeraho kandi mubyara wabo Niyondama Agape Queen [Queen Agape] wize ku Nyundo umuziki, Delphine Tuyisenge uvuza ingoma ndetse na Shama La Grace ucuranga ‘Trombone’ na ‘Piano’.

Lydia Abijuru yabwiye InyaRwanda, ko inzozi bafite mu muziki arizo zatumye bahisemo kwiyita ‘Sea Sats’. Ati “Twahisemo iryo zina kuko dufite inzozi zo kuba bagari nk’inyenyeri zo mu nyanja bityo imiziki yacu ikagera kuri benshi batuye Isi. Buri umwe muri twe ni umuhanzi wabera ijwi rubanda.”

Uyu mukoba yavuze ko binjiye mu muziki mu gihe bazirikana ko harimo ibicantenge byinshi, ariko intego zabo zisumbye ibyo byose ari nayo mpamvu biyemeje gukora umuziki mu buryo bw’umwuga. Avuga ko binjiye mu muziki mu gihe abakobwa bakiri bacye cyane, kandi biyemeje kuziba icyuho cyabo.

Ati “Ubishatse wabyita gutyo! Kuko uruganda rw’umuziki wacu rurimo abakobwa bacye gusa twe ikitugenza ni ugusangiza ubutumwa bwacu rubanda, ariho usanga bamwe muritwe batangiye gusohora ibihangano byabo.”

Yavuze ko kwinjira kwabo byubakiye ku ntego yo gutinyura abakobwa kwinjira mu muziki, no kubabera ikiraho cy’aho batekereza gukandagira.

Ati “Intego zacu ni ukubera ijwi urubyiruko tubinyujije mu bihangano byacu no gutinyura abantu bafite impano cyane cyane abari n’abategarugori.”

Mu rwego rwo kwitegura kwinjira mu muziki, Lee Dian ubarizwa muri iri tsinda yasohoye Extended Play (EP) yise ‘Meant to Be’ iriho indirimbo nka ‘Ikosa’, ‘’Igicucu’, ‘Meant to Be’ yitiriye EP ndetse na ‘Last Bus’.

Ni mu gihe Neema Rehema nawe aherutse gushyira hanze Ep ye nshya yise ‘We (Chapter) iriho indirimbo nka ‘Mfite umugabo’, ‘Wowe’, ‘Ihorere’, ‘Umubiri’, ndetse na ‘Niwe’.


Uhereye ibumoso: Neema Rehema, Niyondamya Agape Queen, Abijuru Lydia ndetse na Ishimwe Esther


Aba bakobwa batangaje ko binjiye mu muziki mu rwego rwo kuziba icyuho cya bagenzi babo


Aba bakobwa basanzwe baririmba mu tubari n’amahoteli- Bavuze ko bihurije hamwe kubera ko bashaka gushyira itafari ku rugendo rw’abo rw’umuziki


Mu byumweru 32 bishize, bahuye n’umuziki Bien Aime wahoze muri Sauti Sol yo muri Kenya











KANDA HANO UBASHE KUMVA EP YA MBERE YA NEEMA REHEMA

 ">

KANDA HANO UBASHE KUMVA YA MBERE YA LEE DIA UBARIZWA MURI SEA STARS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND