FPR
RFL
Kigali

Ababyeyi banjye barabishimye - Amagambo ya mbere ya Rukundo AbdulRahman waje gusinyira Rayon Sports - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/06/2024 11:16
0


Rukundo AbdulRahman wakiniraga ikipe ya Amagaju FC, yatangaje ko ababyeyi be ndetse n'abandi bakinnyi bakiniye Rayon Sports, bishimiye ko agiye kwerekeza muri iyi kipe biri mu byatumye adatekereza kabiri.



Ibi yabitangaje ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024. Rukundo AbdulRahman akigera ku kibuga cy'indege, yasanze InyaRwanda imutegereje kugira ngo agire icyo abwira abakunzi ba Rayon Sports banyotewe n'abakinnyi ikipe yabo izagura.

InyaRwanda yatangiye ibaza Rukundo AbdulRahman igihe azasinya muri Rayon Sports, avuga ko ari imyaka ibiri. Yagize ati: "Mvuye mu Burundi nje kuvugana n'abayobozi ba Rayon Sports. 

Abayobozi ba Rayon Sports bamaze kuvugana n'ab'ikipe y'Amagaju FC. Rayon Sports ndayisinyira imyaka ibiri. Ndashimira cyane Imana ku buryo umwaka w'imikino wagenze mu Amagaju ndetse nkashimira n'abakinnyi twafatanyije.”

Rukundo AbdulRahman yakomeje avuga ko ababyeyi be bishimiye kumva ko agiye kujya muri Rayon Sports. Ati: "Ndabanza nkashima cyane kuba nguzwe muri Rayon Sports ndetse n'umuryango wanjye warabishimye kandi nanjye ndishimye. 

Abakunzi banjye bose bambwiye ngo Imana izagufashe kandi ibyiza biri imbere. Hari abakinnyi bakomoka mu Burundi twavuganye barimo Mvuyekure Emmanuel, Mbirizi Eric, Sedric na Pierro bose turavugana kandi hari ibyo bambwiye nk'abantu bayikiniye."

Rukundo AbdulRahman yari afite umwaka mu Amagaju FC gusa Rayon Sports ikaba yemeranyije n'Amagaju FC miliyoni 20 Frw ubundi Rukundo agatwara 10 ikipe nayo igatwara izindi. 

Rukundo AbdulRahman yari mu Burundi aho yari yaragiye mu kiruhuko ndetse akaba yaragaragaye mu mukino ikipe ya Nyange yatsinzemo ikipe ya Saido Ntibazonkiza aho yatsinze ibitego 2 mu bitego 3 ikipe ya Nyange yatsinze ikipe ya Saido.

Rukundo AbdulRahman yagombaga kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ariko kubera ikibazo cy'indege yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu

Rukundo AbdulRahman yatsinze ibitego 12 anatanga imipira 9 yavuyemo ibitego mu mwaka ushize w'imikino 



VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND