RURA
Kigali

Euro 2024: Kylian Mbappé ashobora kuzongera gukinira u Bufaransa ari uko bugeze muri 1/4

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/06/2024 17:14
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Kylian Mbappe, ashobora kuzongera kuyikinira mu gihe yaba igeze muri 1/4 cy'irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 nyuma y'uko agize ikibazo cy'imvune.



Ku wa Mbere mu itsinda D muri iyi Euro ya 2024 irimo kubera mu Budage, ni bwo ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yatsindaga Austria igitego 1-0 cya myugariro Maximilian Wober witsinze ku munota wa 38 akoresheje umutwe ku mupira wahinduwe na Kylian Mbappé.

Muri uyu mukino, ariko uyu rutahizamu w'u Bufaransa wagize uruhare muri iki gitego yagize ikibazo cy'imvune y'izuru. Ubwo umukino wari ugiye kurangira ugeze ku munota wa 86, Kylian Mbappé yari agiye gushyira umupira mu mutwe, arawuhusha birangira akomeretse.

Mbappe yakubise izuru ku bitugu bya Kevin Danso wa Austria ahita arigiraho ikibazo, yitabwaho n'abaganga asohoka hanze y'ikibuga, gusa nyuma y'iminota 4 asubiramo ariko atanabiherewe uruhushya n'umusifuzi bituma amuha n'ikarita y'umuhondo.

Byaje kurangira umutoza w'ikipe y'igihugu, Didier Deschamp amukuyemo ashyiramo Olivier Giroud ubona ko yababaye bikomeye, ahita anajyanwa kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma. 

Nyuma y'umukino uyu mutoza yabajijwe kuri Mbappé avuga ko yagize ikibazo cy'imvune ku zuru avuga ko kuri ubu bagiye kureba niba abagwa cyangwa atabagwa.

Nyuma yaho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa, ryaje kwemeza ko uyu mukinnyi atazabagwa ndetse ko yasubiye mu mwiherero ari kumwe n'abandi, ahubwo ko azambikwa 'Mask' ubundi ibyo kubagwa bikazarebwa nyuma.

Amakuru yavugaga ko ku mukino wo kuwa Gatanu bazakinamo n'ikipe y'igihugu y'u Buhorandi muri iyi Euro, Kylian Mbappé azaba ahari gusa kuri ubu nkuko ibinyamakuru bitandukanye birimo Daily Mail bibyandika bishobora kudakunda.

Uyu mukinnyi ashobora kuzaba yakize neza ku buryo yakina mu gihe ikipe ye y'igihugu y'u Bufaransa yaba yageze muri 1/4 aho yazaba ikina n'u Bwongereza mu gihe zombi zazamuka mu matsinda zirimo arizo ziyoboye.

Kylian Mbappé amaze gukina imikino 5 ya Euro muri rusange gusa ntabwo yari yabasha kugira igitego atsindamo.


Kylian Mbappé ushobora kuzongera gukinira u Bufaransa ari uko bugeze muri 1/4 cya Euro ya 2024


Kylian Mbappé yarababaye mu buryo bugaragara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND