RFL
Kigali

Mahoro Isaac yatumiye Phanuel na Korali Abahamya ba Yesu mu gitaramo yise "United in Praise Concert"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/06/2024 15:00
0


Umuramyi Mahoro Isaac ukorera umurimo w'Imana mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, yateguye igitaramo gikomeye yise "United in Praise Live Concert" yatumiyemo umuramyi Phanuel Bigirimana ndetse na Korali Abahamya ba Yesu yo ku Muhima SDA.



Mahoro Isaac ukunzwe mu ndirimbo "Isezerano", "Nyigisha" n'izindi, azakora iki gitaramo cye  kuwa 21 Kamena 2024. Ni igitaramo kizabera ku rusengero rwa Nyamata SDA kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba, kwinjira akaba ari ubuntu. Mahoro azaba ari kumwe na Phanuel Bigirimana, Korali Abahamya ba Yesu na Korali Ububyutse ya Nyamata SDA.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mahoro Isaac yavuze ko aaze igihe yifuza gukora igitaramo cyo kuramya Imana akishimira ibyo yagiye imukorera "atari njye njyenyine ahubwo n'abandi benshi", ni ko kubiganiriza itsinda rimufasha mu muziki we "Management team" nk'igikorwa gipfundikira igenamigambi ry'imyaka itatu y'imikoranire.

Ati "Twari twarakoze igenamigambi ry'Imyaka 3 kandi rigomba kurangira uyu mwaka, bityo tugakora tukazicara tukareba ibyagezweho byose biri mu byo twanashimira Imana kuko niyo iidushoboza. Niyo mpamvu twateguye igitaramo twise "United in Praise Live Concert "

Yavuze ku baririmbyi yatumiye muri iki gitaramo cye gitegerejwe cyane i Nyamata na Busegera muri tusange, ati "Mu gitaramo twifuje gukorana na Korali ikundwa na benshi ariyo Abahamya ba Yesu yo mu itorero rya Muhima ndetse n'Umuhanzi Phanuel Bigirimana.

Mu rwego kwishimira ibyagezweho ndetse no kuragiza Imana ibiri imbere, twifuze gukora igitaramo kuwa Gatanu "ku wa nyuma w'Isabato'', ukazaba umugoroba udasanzwe kuko hazaba icyo twise ubumwe mu kuramya, hazaririmbwa indirimbo z'agahozo kandi mu buryo bwa live".

Mahoro Isaac umaze imyaka 20 mu muziki, avuga ko buri wese uzitabira igitaramo cye "azahava anyuzwe n'ubuntu bw'Imana." Aragira ati "Indirimbo bakunze bazazumva kandi imbonankubone. Hari igihe nakoraga igitaramo nkaririmba indirimbo 5 cyangwa 6, ariko tuzataramana mu ndirimbo 12" kandi tujyana".

Yavuze ko igitaramo cye giteguwe neza uburyo amagambo y'indirimbo azaba ari ku nsakazamashusho nini, "tuzajya turirimbana nabo". Ati "Ikindi ndashishikariza kuzaza mu gitaramo kuko aho waba usengera hose icyo nzi cyo ni uko uzanyurwa."

Mahoro Isaac yaherukaga gukora igitaramo tariki 29 Nyakanga 2023, ari cyo "Yanteze Amatwi Live Concert" yitiriye indirimbo ye nshya "Yanteze amatwi". Ni igitaramo yatangiyemo ubufasha ku miryango itishoboye aho yatanze inka ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse na Mituweli ku bantu 100 batishoboye.


Mahoro Isaac agiye gukora igitaramo yatumiwemo buri wese ukunda umuziki wa Gospel


Mu Karere ka Bugesera hagiye kubera igitaramo gikomeye cyateguwe na Mahoro Isaac






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND