FPR
RFL
Kigali

Mahoro Isaac yizihiye abakunzi be, ateguza igitaramo cy'amateka anashimira abashyize itafari ku muziki we-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/06/2024 16:12
0


Mahoro Isaac ukunzwe mu ndirimbo "Isezerano", "Nyigisha" n'izindi, yakoze igitaramo yise "United in Praise Live Concert " cyitabiriwe bitangaje, atanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 100 itishoboye anateguza igitaramo cy'amateka kizabera ahantu hagutse cyane.



Igitaramo cya Mahoro Isaac cyabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2024, kibera i Nyamata ku rusengero rw'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi kuva saa Kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa Yine z'ijoro. Mahoro yari ari kumwe na Phanuel Bigirimana, Korali Abahamya ba Yesu na Korali Ububyutse ya Nyamata SDA.

Abatuye mu Mujyi wa Nyamata bitabiriye ku bwinshi iki gitaramo cyacuranzwemo umuziki wa 'Full Live', kugera aho urusengero rwuzura abantu, abandi benshi bahitamo kugikurikira bari hanze. Kubera ubwinshi bw'abitabira igitaramo cye, byatumye avuga ko ubutaha azakora igitaramo cyagutse, icyakora ntiyatangaza aho kizabera.

Mahoro waririmbye indirimbo ze zinyuranye, yashimiye cyane abamushyigikiye mu gitaramo cye no mu bikorwa bye by'umuziki yakoze mu myaka yatambutse, abaha 'Certificates'. Mu bo yashimiye harimo itsinda rimufasha "Management Team", abanyamakuru bane, abakristo n'abakunzi b'umuziki we bashyigikira umuziki we n'abandi batandukanye.

Mu banyamakuru yashimiye bashyize itafari ku muziki we amazemo imyaka 20 harimo Baganizi Olivier wa Isango Tv, Mupende Gideon Ndayishimiye wa InyaRwanda, Celestin Habimana wa Radio Ijwi ry'Ibyiringiro ndetse na Justin Belis wa Flash Tv. Yabashimiye ku bwo kumushyigikira mu mbaraga zabo zose, impano Imana yamuhaye ikarabagirana. 

Mahoro Isaac umaze imyaka 20 mu muziki, yatanze ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye 100, aho 50 ari abakristo ba Nyamata SDA, naho 50 bandi basigaye bakaba abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Nyamata - bazatoranywa n'inzego z'ibanze.

Yavuze ko yatunguwe no kuba abantu baje ari benshi mu gitaramo cye, bamwe bakabura aho bicara kuko yakoze igitaramo cye mu mibyizi, akaba yarumvaga abantu "batazaboneka ku kigero cyo hejuru, ariko Imana yabikoze". Aragira ati "Byanejeje cyane".

Ndahiro Valens Pappy yamubajije inyungu akura mu muziki dore ko uwukora akoresheje umutungo we gusa, akanafasha abatishoboye buri muri gitaramo cye. Mahoro Isaac yagize ati: "Imana ifite ahandi hantu icisha ikaguha amafaranga yo kubasha gukora wo muziki. 

Ntabwo navuga ko njyewe nkora umuziki ngamije kubona amafaranga, ni ukugira ngo mbwirize ubutumwa. Imana ishobora kumpera umugisha mu bindi bintu, ariko bya bindi yampayemo nanjye nkibuka kuyikoreramo biciye mu ndirimbo zihimbaza Imana".

Mahoro Isaac yakomoje ku gukora igitaramo cy'amateka, ati "Turi gutegura igitaramo gikomeye kiri ku rwego rwo hejuru, tuzamurikiramo album ya gatatu y'amashusho. Icyo gitaramo ni cyo kigari cyane, kwinjira bizaba ari ubuntu ariko uri bugure CD cyangwa DVD y'indirimbo za Mahoro Isaac. Aho kizabera bisaba kuganira na Management team".

Mahoro yabwiye inyaRwanda ko bagiye kwicara bagashaka umunsi icyo gitaramo cy'amateka kizaberaho ndetse b'ibisabwa byose kugira ngo kizagende neza. Yagize ati "Tugiye kwicara na Management team turebe ahantu habereye iki gitaramo". Peter Ntirushwa wari uhagarariye Manager wa Mahoro utabashije kuboneka, nawe yemeje aya makuru.

Mahoro Isaac yaherukaga gukora igitaramo tariki 29 Nyakanga 2023. Ni igitaramo yari yahaye izina rya "Yanteze Amatwi Live Concert" yitiriye indirimbo ye nshya "Yanteze amatwi". Na cyo yagitangiyemo ubufasha ku miryango itishoboye aho yatanze inka ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse na Mituweli ku bantu 100 batishoboye.


Mahoro Isaac yanyuze abitabiriye igitaramo cye 'United in Praise Live Concert'

Bitandukanye n'aband Badivantiste, Mahoro Isaac yacuranze umuziki wa 'Full Live'

Mahoro Isaac yabwiye itangazamakuru ko agiye gutegura igitaramo cyagutse

Mahoro Isaac yashimye abashyize itafari ku muziki amazemo imyaka 20

Mahoro Isaac yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND