Ku Munsi Mpuzamahanga w’Umuziki, abahanzi bakora umuziki uyunguruye ujyana n’ibicurangisho (Live) basusurukije abantu abitabiriye igitaramo cyabereye rwagati mu mujyi wa Kigali.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatanu tariki 21 Kamena 2024, mu gikorwa cyatewe inkunga na Skol cyiswe ‘Fête De La Musique,’ abakora umuziki
mu Rwanda biganjemo abacuranzi bamenyerewe mu bitaramo byagutse bahuriye mu
gitaramo kititabiriwe cyane cyabereye mu Imbuga Car Freezone.
Mu bataramiye abitabiriye
iki gitaramo harimo Orchestre Impala, Makanyaga, Orchestre les Fellows, Les
Ambassadeurs de la Rhumba, Dauphin Band, El Pedro na Paco XL Band.
Nubwo iki gikorwa kititabiriwe ku rwego rwo hejuru, ariko abitabiriye bahakuye ibyishimo bisendereye. Abitabiriye biganjemo abanyamahanga bari bizihiwe n'indirimbo zakanyujijeho mu bihe byo hambere zirimo 'Elina' ya Makanyaga Abdul n'izindi, ari nako baryoherwa n'ibinyobwa bya SKOL.
Abagombaga kuririmba muri iki gitaramo bose baenejeje abitabiriye ariko byageze kuri Makanyaga Abdul abantu barahaguruka, ava ku rubyiniro batabyifuza kubera amasaha.
Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru
mbere y’uko iki gitaramo kiba, Paco uri mu bagiteguye yaragize ati: “Twateguye
nka Vanginganzo CBC ishyirahamwe ry’abacuranzi bacuranga muri Hoteli, Bar no mu
birori bitandukanye.”
Yavuze kandi ko ari ibyo
kwishimirwa kugeza ubu kuba babasha kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umuziki
buri gihe, bishimira ko hari intambwe imaze guterwa.
Kanda hano wirebere ibyishimo byari biri muri ibi birori
Kanda hano urebe ibyishimo bisendereye Makanyaga Abdul yatanze ku bitabiriye
Reba hano Orchestre Les Fellows isubiza abantu abantu mu bihe byashize
Irebere Bushayija Pascal akumbuza abantu indirimbo zo hambere
TANGA IGITECYEREZO